OIP-1.jpg

Umwepiskopi wa Kabgayi yagaragaje uruhare rwa Kiliziya mu burere bw’abanyeshuri

Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’ishuri ryitiriwe Mutagatifu Berinadeta rya Kamonyi (ESB-K), byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2025, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepisikopi wa Kabgayi yagaragaje uruhare rwa Kiliziya Gatorika mu burere n’uburezi bw’umwana ushoboye kandi ushobotse.

Myr Ntivuguruzwa yavuze ko ishuri ari igicumbi cy’amizero, ubuvandimwe n’ubumwe bw’inyokomuntu yose.

Yagize ati: “Ishuri ni igicumbi cy’amizerero ku mwana uhanyura, uharerererwa n’undi wese uhanyura mu burezi. Ni igicumbi cy’ubuvandimwe. Ishuri rigomba kudufasha kurenga ibidutandukanya ahubwo tukagera kuri ya sano isumbye iy’amaraso Yezu Kristu yatwigishije mu bumwe kandi bukomeye dukeneye mu Rwanda- ubumwe bw’umunyarwanda ariko n’ubumwe bw’inyoko muntu yose.”

Yongeyeho ati: “Ni intego rero tugomba gukomeraho, irenga ibyo kujya mu ishuri bakakwigisha gusoma no kwandika, bakakwigisha imibare, amateka, ubugeni….., gusa. Iyo ntego yo kubaka uburere bwuzuye niyo ya kiliziya Gatorika.”

Musenyeri kandi yashimiye iri shuri ryitiriwe Mutagatifu Berinadeta rya Kamonyi, uburyo ryerekanye ko iyo ntego ishoboka.

Ati: “Bana bacu rero turabashimira kuba mwemera kwinjira muri uwo murongo. Muri icyimenyetso rero gifatifa cy’uburere bwa Gikristu, uburere n’uburezi bushingiye ku ivanjiri.”

Muri uyu munsi mukuru kandi witabiriwe n’abapadiri batandukanye, abayobozi mu nzego bwite za Leta barimo n’umuyobozi w’aka karere ishuri ry’ubatsemo ndetse n’ababyeyi baharerera, hagaragajwe umushinga wo kwagura inyubako z’iri shuri, aho kuri ubu ababyeyi n’abayobozi biri shuri bamaze gukusanya ayarenga miliyoni 20.

Myr Ntivuguruzwa yavuze ko nawe ashyigikiye iwo mushinga kandi abemerera inkunga ye. Ati: “Ndagiraga ngo nange nzane itafari ryange, padiri cyangwa uhagarariye ababyeyi nzamuha ‘cheque’ ya miliyoni.”

Mu ijambo rye, Umuyobozi wa Karere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, wari uhagarariye inzego bwite za Leta muri ibi birori yashimye umusanzu w’umwepisikopi wa Kabgayi ndetse na Kiliziya muri rusange  bagira ku burezi.

Yagize ati: “Ibi dukunda ku bigarukaha, ariko impamvu tubivuga kenshi ni uko bidukora ku mutima.” Yakomeje agira ati: “Turabashimira cyane ubufatanye bugaragara mu burezi. Mu bigo bitandukanye dufatanyamo, ni ibigo by’intangarugero buri wese yifuza kurereramo. Ni ibigo mu by’ukuri tugeramo tukabona ko hari ubuzima, uburerere n’uburezi bufite ireme.”

Uyu muyobozi yasabye ababyeyi bitabiriye uyu munsi mukuru gufatanya n’ishuri mu burerera bwa bana cyane cyane mu bihe by’ibiruhuko. Ati: “Abana bashigaje igihe gito ngo baze mu biruhuko. Bijya bibabaza cyane iyo umwana avuye ku ishuri afite uburere ariko yagera mu muryango akaba ariho yangirikira.”

Dr. Nahayo Sylvere, Umuyobozi wa Karere ka Kamonyi

Agaruka ku mushinga wo kwagura inyubako z’ishuru, Dr. Ndahayo yijeje iri shuri ko mu bushobozi bwa karere “tuzakora ibishoboka kugirango iri ishuri rikomeze gutera imbere.”

Umwiza Teta Jessica, umunyeshuri uhagarariye abandi yasobanuye umumaro wo kwizihiza umunsi mukuru wiri shuri ku banyeshuri.

Ati: “Uyu ni umunsi ukomeye cyane kuri twe nka banyeshuri kuko ari umunsi twizihizaho umurinzi w’uru rugo. Uko twumwizihiza nibyo bikomeza kudutera imbaraga kuberako adutoza kuba abana beza no gukomeza gushyira umuhate mu byo twiga.”

Yasabye abanyeshuri bagenzi be gukunda umurimo wabo wo kwiga, bagashyiramo umuhate cyane ko bari mu gihembwe gisoza umwaka bityo bazabashe gutsinda neza ibizabafasha kwimuka bose umwaka utaha w’amasomo.

Ishuri ry’itiriwe Mutagatifu Berinadeta rya Kamonyi, ryashinzwe mu mwaka wa 1968, icyo gihe ryatangiye ari Seminari y’abakuze bitegura kwinjira mu Isminari nkuru. Ryaje guhindura icyerekejo mu 1982 riba ishuri ry’abakobwa gusa biteguraga kwiyegurira Imana, ibyaje guhinduka nabyo mu 1991, aho ryabaye ishuri ry’isumbuye ryabakobwa bigaga “Normale technique”. Mu 2009 nibwo ryatangiye kwakira abana babakobwa n’abahungu. Kuri ubu abana basaga 1500 barererwa muri iri shuri.

Uretse kuba ishuri rishimirwa gutanga uburere n’uburezi bufite ireme mu karere ka Kamonyi, ESB kamonyi ni n’ishuri ryagiye ryegukana ibihembo bitandukanye mu bikorwa bitandukanye.

Muri byo harimo igikombe bamurikiye Musenyeri, bahawe bahizi andi mashuri mu marushanwa y’umuco mu mashuri yo mu Rwanda. iki gikombe bagihawe ku wa 30 Werurwe 2025.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads