OIP-1.jpg

Ubufatanye bwa ICK na CHE bwageze mu Ishami ry’Ubuzima

Ku wa Mbere tariki ya 5 Gicurasi 2025, abarimu babiri bo muri Kaminuza ya Christelijke Hogeschool Ede (CHE) yo mu Buholandi basoje kwigisha isomo ryihariye ryibanda ku kwita ku barwayi (Palliative Care), isomo batangaga ku banyeshuri biga mu ishami ry’ubuzima, mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK).

Uru ruzinduko rw’icyumweru rwagaragaje intambwe ikomeye mu bufatanye bugenda bukura hagati ya CHE na ICK, kuko bwari ubwa mbere iyi mikoranire igeze mu ishami ry’ubuzima, kubera ko mbere yibandaga cyane cyane ku barimu n’abanyeshuri bo mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho.

Abarimu, Gerdien de Nooijer na Elzbeth Oomen ni bo batanze iryo somo. Ni isomo batanze bakoresheje uburyo bwo guha umwanya abanyeshuri bakarigiramo uruhare batanga ibitekerezo, bakorera mu matsinda mato mato yo kungurana ibitekerezo ndetse no guhabwa umwanya munini wo kubaza ibibazo aho badasobanukiwe neza.

Gerdien de Nooijer na Elzbeth Oomen, Abarimu bo CHE mu Buholandi

Ubu buryo bw’imyigire bukaba bwishimiwe cyane n’abanyeshuri ndetse n’abarimu ba ICK.

Aba barimu bo mu Buholandi babwiye ICK News ko bishimiye gusura u Rwanda by’umwihariko ICK.

Gerdien yagize ati: “Twishimiye kuba hano mu Rwanda. Twishimiye kandi cyane ineza y’abantu bose, batwakiriye neza rwose.”

Yakomeje agira ati: “Abanyeshuri bari benshi kuko twe tumenyereye kwigisha mu ishuri ririmo bake, ariko abanyeshuri ba hano barumva kandi bagira uruhare mu myigishirizwe. Rero nubwo bari benshi bitandukanye nibyo tumenyereye, bitwaye neza.”

Elzbeth yunze mu rya mugenzi agira ati: “Twakiriwe nk’abasanzwe bakora muri ICK. Twumvise ko turi kumwe mu ntego imwe yo gutanga ubumenyi.”

Elzbeth na Gerdien bashimishijwe cyane no kwihangana n’icyizere babonye mu bakozi ba ICK ndetse n’abanyeshuri.

Elzbeth ati: “Icyantangaje cyane ni imyitwarire yabo, buri gihe bakurikiye, batuje, kandi bakaba inshuti mu mikoranire yose,” “Uwo mutima ni ikintu nshaka gusubirana iwacu.”

Ku ruhande rw’abanyeshuri, iki cyumweru nticyari icyo kwiga isomo rishya gusa, ahubwo byari n’uburyo bwo kubona imyigishirize batamenyereye cyane.

Fabrice Irumvaneza, umunyeshuri wiga Ubuforomo mu mwaka wa kabiri, yagize ati: “Iri somo ryari rikenewe. Nubwo ritari ryinjizwa neza mu masomo tugomba kwiga, ryaduhaye ubumenyi bukenewe. Ikindi cyanshimishije ni uburyo bakoreshaga ibiganiro n’amatsinda mato kandi inshuro nyinshi, ibyo rwose byadufashije ku byumva neza.”

Fabrice Irumvaneza, umunyeshuri wiga Ubuforomo mu mwaka wa kabiri

Diane Umugwaneza, nawe wiga mu mwaka wa kabiri, yashimye cyane uburyo abarimu bakoreshaga ibimenyetso, bagashishikariza abanyeshuri gukorera mu matsinda ndetse bakanaha abanyeshuri umwanya wo kubaza ibibazo.

Ati: “Uburyo batwigishijemo bwari bwiza cyane. Dukomeje gutya, twajya twunguka byinshi kurushaho.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima muri ICK, Sr Domitille Mukantabana, yavuze ko nubwo ayo masomo n’uburyo bayatanze biri no mu nteganyanyigisho ya ICK, ahamya ko uburyo abarimu b’Abaholandi babikoresheje mu gihe gito byatanze umusaruro utangaje.

Yagize ati: “Uburyo bakoresheje natwe turabufite muri porogaramu ariko bo babukoreshejemo mu gihe gito kandi bitanga umusaruro.”

Sr Mukantabana yakomeje agaragaza icyo biteze muri ubu bufatanye hagati y’ibigo byombi mu gihe kiri imbere.

Ati: “Ubu isomo batanganga ni iry’ingenzi cyane dore ko twari tutararyigisha kuko twashatse kugira ngo ababifitemo ubunararibonye babanze badusogongeze maze natwe igihe tuzaryinjiramo neza, abanyeshuri n’abarimu bazabe baryumva kurushaho.”

Sr Domitille Mukantabana, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima muri ICK

Akomeza agira ati: “Ubutaha nibagaruka bazibanda ku masomo yo gushyira mu ngiro (pratique), kuko ubwo bufatanye nibwo butanga ubumenyi bwisumbuyeho abanyeshuri bacu bifuza.”

Aba barimu bo mu Buholandi batanze isomo binyuze mu mikoranire isanzwe iriho hagati ya ICK na CHE yo guhererekanya abarimu n’abanyeshuri binyuze muri gahunda ya Erasmus+ y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Bururayi, aho kugeza ubu abanyeshuri 11 ba ICK bamaze koherezwa kwiga amasomo y’igihe gito muri CHE kuva ubwo bufatanye bwatangira mu 2018, ndetse n’abarimu 7 ba CHE bakaba bamaze kuza kwigisha muri ICK. Ni mu gihe batatu bo muri ICK na bo bamaze kujya gutanga amasomo muri CHE.

Ku itariki ya 7 Gicurasi 2025, abanyeshuri batatu ba ICK bazagaruka bavuye muri CHE nyuma y’amezi atanu bahigira, bakazasimburwa n’abandi batatu bazatangira muri Nzeri.

Ku wa 9 Gicurasi kandi, ICK izakira irindi tsinda ry’abarimu ba CHE bazigisha mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho mu gihe kingana n’icyumweru.

Kugeza ubu, hari gahunda ziri gutegurwa zo kwagura ubu bufatanye kugira ngo bugere no mu Ishami ry’Uburezi mu gihe kitarambiranye.

Nyuma yo gutanga isomo, Gerdien de Nooijer na Elzbeth Oomen bahawe impano zibaherekeza mu Buholandi

Abanyeshuri bakoreye cyane mu matsinda muri iri somo

Abanyeshuri babajije ibibazo aho batasobanukiwe neza

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads