Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda y’abagore yisanze mu itsinda rimwe na Nigeria na Mozambique, mu mikino y’Igikombe cya Afurika ‘Afrobasket’ izabera muri Côte d’Ivoire kuva tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 3 Kanama 2025.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23 Mata 2025 nibwo habaye Tombola y’uburyo amakipe azahura mu irushanwa rya afrobasket mu bagore yabereye Abidjan aho u Rwanda rwisanze mu itsinda D.
Amakipe 12 niyo yagabanyijwe mu matsinda ane, buri tsinda rikaba rigizwe n’amakipe atatu.
Côte d’Ivoire iri ku mwanya wa 9 Afurika, ari nayo izakira irushanwa yisanze mu itsinda A hamwe n’Angola iri ku mwanya 7 muri Afurika na Misiri iri ku mwanya wa 5 muri Afurika.
Itsinda B ririmo Mali iri Ku mwanya wa 2 muri Afurika, Cameroun iri ku mwanya wa 6 muri Afurika na Sudani y’Epfo iri ku mwanya wa 13 muri Afurika.
Itsinda C ririmo Sénégal iri ku mwanya wa 3 muri Afurika, Uganda iri ku mwanya wa 8 muri Afurika na Guinée iri ku mwanya wa 14 muri Afurika.
Itsinda u Rwanda ruherereyemo rya D ririmo Nigeria ifite igikombe giheruka akaba ari nayo kipe iyoboye urutonde rw’Afurika ndetse na Mozambique iri ku mwanya wa 4 muri Afurika mu gihe u Rwanda ari urwa 10.
Muri buri tsinda, amakipe abaye aya mbere azahita abona itike ya ¼ mu gihe ayabaye aya kabiri n’aya gatatu azakina indi mikino yo gukomeza muri icyo cyiciro kizakinwa n’amakipe umunani.
Iri rushanwa riba buri myaka ibiri, kuri ubu rizabera muri Palais des Sports de Treichville i Abidjan kuva tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 3 Kanama 2025.
Ni ku nshuro ya kane u Rwanda rugiye gukina iri rushanwa. Ubwo u Rwanda rwari rwakiriye AfroBasket y’Abagore mu 2023, rwatsinzwe na Nigeria muri 1/2, rusoreza ku mwanya wa kane rutsinzwe na Mali.













