Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo mu gihugu hose hasojwe amarushanwa y’ubuhanzi bw’imivugo, imbyino gakondo n’indirimbo agamije gusigasira no guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda n’umuco w’u Rwanda, mu rubyiruko rwiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Iki gikorwa gisanzwe gitegurwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino yo mu Mashuri (FRSS) kigahuriza hamwe ibigo bitandukanye byo mu Rwanda.
Muri uyu mwaka aya marushanwa yabereye i Kabgayi mu Karere ka Muhanga ku nsanganyamatsiko igira iti “Imiyoborere myiza, umusingi w’iterambere.”
Perezida w’iri shyirahamwe ku rwego rw’igihugu, Karemangingo Luke avuga ko bategura iyi gahunda bashakaga kumenyesha urubyiruko amahirwe rufite ashingiye ku miyoborere myiza u Rwanda rwimakaje.
Yagize ati: “Twifuzaga ko urubyiruko ruturutse mu gihugu hose rumenya amahirwe rufite, rukamenya ko imiyoborere myiza ari umusingi w’iterambere, rirambye ry’igihugu.”

Karemangingo kandi avuga ko urubyiruko rukwiye kumenya ko u Rwanda ari igihugu gikomeye ku muco wacyo bityo ko rukwiye kwihatira kumenya kuvuga ururimi rw’ikinyarwanda, amateka n’umuco muri rusange.
Ati: “Umwana w’umunyarwanda udafite umuco ntabwo aba yuzuye, bityo turabakangurira kumenya umuco bakawugendereho mu bikorwa byabo bya buri munsi”.
Indi mpamvu Karemangingo ashingiraho ashishikariza urubyiruko kumenya amateka n’umuco muri rusange n’uko mu gihe umuntu ukiri muto abyize akabimenya neza bishobora kumuviramo akazi kamutunga imyaka ye yose ndetse bikanamufasha kwirinda kwishora mu ngeso mbi zirimo ubusambanyi n’ibiyobyabwenge.
Ati” Ibi rwose ni uburyo bumwe bwo kwihangira imirimo k’urubyiruko”.
Bamwe mu banyeshuri bitabiriye aya marushanwa nabo bahamya ko iyo umwana ufite impano akurikiranywe hakiri kare bimugirira umumaro mwinshi.
Agasaro Sonia wiga mu ishuri ryitiriwe mutagatifu Bernadette i Kamonyi, ahamya ko iyo bitabiriye aya marushamwa bibafasha kumenya umuco, kwirinda kujya mu ngeso mbi ndetse no kubona amahirwe atandukanye y’imirimo n’ibindi.

Yagize ati: “Icyo navuga nuko bitugira umumaro mu kwirinda ibiyobyabwenge, kubona akazi n’ibindi. Icyo nabwira bagenzi banjye bishora mu biyobyabwenge nuko babivamo kuko ntaho bizabageza kuko ntabwo ari indangaciro z’umunyarwanda nyawe.”
Undi munyeshuri witwa Nyombayire Divin Crispin nawe wiga muri iki kigo yunga murya mugenzi we agahamya ko bitewe no kumenya kubyina, impano ye yamufashije kwigira ubuntu atishyura amafaranga y’ishuri bityo nawe agashishikariza urundi rubyiruko kubyitabira.
Yagize ati “Kujya mu itorero byamfashije kwisobanukirwa ndetse no kwishyurirwa amashuri. Urubyiruko rugenzi rwanjye narubwira ko rudakwiye kwitinya rukagaragaza impano zarwo kuko iyo witinye ntabwo uba uzi icyo impano ikurimo yazakumarira”.

Ibi kandi binagarukwaho n’umusizi Junior Rumaga nk’umwe mubari mu kanama nkemurampaka k’aya marushanwa.
Rumaga nawe ahamya ko bitewe n’urwego yasanze abana bariho mu bijyanye n’imbyino gakondo, imivugo , n’indirimbo byose by’umuco Nyarwanda, byerekana ko mu myaka iri imbere u Rwanda ruzaba rufite urubyiruko rwakwiteza imbere binyuze muri uwo mwuga.

Ati: “Ndasaba ababishinzwe gukomeza bagakurikirana aba bana ntibibe bya bindi byo gukodesha abatoza mu gihe bari kwitegura amarushanwa nkaya kuko batanga ikizere gikomeye mu kuzateza imbere umuco wacu mu gihe kiri imbere”.
Nsengimana Christophe, intumwa ya Minisiteri y’Uburezi, yemeza ko bazakomeza gufasha abakiri bato binyuze mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’imikino mu rwego rwo gushyigikira impano zabo.
Amarushanwa y’uyu mwaka wa 2025 yitabiriwe n’abanyeshuri barenga 600.
Mu cyiciro cy’amashuri abanza, ibihembo byatwawe na Bright Future Academy mu ndirimbo, EP. Espoir Rwamagana iba iya mbere mu kuvuga imivugo, naho Kalisimbi Valley Academy itwara umwanya wa mbere mu mbyino gakondo.
Ni mu gihe mu cy’iciro cy’mashuri yisumbuye, ibigo byatsindiye ibihembo harimo Saint Bernadette Kamonyi yegukanye umwanya wa mbere mu mbyino gakondo, Kamembe II yegukana umwanya mbere mu mivugo ndetse n’Agahozo Shalom Youth yegukanye umwanya wa mbere mu ndirimbo.


















