OIP-1.jpg

Abiga mu mashuri nderabarezi baributswa agaciro ko kumenya ururimi rw’Icyongereza

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere arasaba abanyeshuri biga mu mashuri nderabarezi kuzirikana ko biga mu mashuri yihariye bityo ko bakwiye guharanira kugira ubumenyi buhagije.

Irere yavuze ibi kuri uyu wa 29 Werurwe 2025, ubwo yari mu ruzinduko mu Ishuri Nderabarezi rya Zaza (TTC Zaza)

Minisitiri Irere yari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nathalie Niyonagira

Minisitiri Irere yagize ati “TTC zitezweho kuzamura ireme ry’uburezi kuko niho tuvoma abarimu bo mu mashuri y’incuke n’abanza, abiga muri TTC iyo bafite ubumenyi buhagije bituma n’abana bazigisha bazamuka neza. By’umwihariko, leta yongereye imbaraga za TTC harimo kongera umubare w’abarimu, ibikoresho byo kwiga, n’aho bakorera imenyerezamwuga kugira nabo basoze amashuri bafite koko iryo reme bitezweho gutanga.”

Irere yanakomoje ku cyemezo cya leta y’u Rwanda cyo gutangira kongera ireme ry’Icyongereza mu barimu bityo akangurira abiga muri TTC kongera ubushake n’umurava kugira ngo bagere ku rwego rukenewe.

Biteganyijwe ko buri munyeshuri wiga muri TTC azajya arangiza amashuri yize Icyongereza byibuze mu byiciro 6 ari byo; icyiciro cy’umutangizi kirimo ibyiciro bitatu (Beginners 1, 2 na 3), icyiciro cyo hagati kiri mu byiciro 3 (Intermediates 1,2,3).

Ibyo ntibihagije kuko hasabwa gutsinda buri kiciro ku kigero cya 70% cy’amanota bityo bikaguhesha impamyabushobozi y’Icyongereza n’amahirwe yo kubona akazi utongeye gukora ikizami cy’icyongereza.

Padiri Jean Paul Nshimiyimana uyobora TTC Zaza

Umuyobozi w’Ishuri Nderabarezi rya Zaza, Padiri Jean Paul Nshimiyimana avuga ko mu rwego rwo gufasha abanyeshuri barera kugira ngo bazarangize bari ku rwego rwiza mu rurimi rw’Icyongereza babashishikariza gukoresha urwo rurimi kenshi.

Yagize ati: “Icyo dukora ni ugushishikariza abanyeshuri gukoresha ururimi rw’icyongereza kuko ari rwo bagomba kwigishamo. Ikindi bagomba kuzirikana amahirwe MINEDUC yabashyiriyeho yo gukurikira amasomo bifashishije murandasi kugira ngo bazabone impamyabushobozi y’Icyongerezo ku buryo bizabahesha amahirwe yo kujya mu kazi badakoze ikizamini.”  

Padiri Nshimiyimana avuga kandi ko bakora ibishoboka byose kugirango abanyeshuri bitabire ibituma bazamura urwego rw’Icyongereza cyabo.

Ati: “Ikindi ni uko tubasaba kujya muri ‘English Club’ aho bakoresha icyongereza cyane bigatuma urwego bariho ruzamuka. Ubuyobozi bw’ishuri nabwo tukabafasha kwitabira amarushanwa atandukanye nka ‘Debate’ nayo yongera ubumenyi bwabo.”

Kugeza ubu, u Rwanda rufite amashuri nderabarezi 16 ari mu bice binyuranye by’igihugu.

TTC Zaza ni rimwe mu mashuri nderabarezi 16 u Rwanda rufite

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads