Abanyeshuri biga muri Kaminuza, ndetse n’amwe mu mashami y’amashuri yisumbuye, bakenera imenyerezamwuga kugira ngo bashyikire neza ibyo bize, kandi barebe uko bishyirwa mu ngiro.
Inkuru zituruka mu bagiye mu imenyerezamwuga zikunze kuzana n’urucantege, zimwe zikavuga ko hari abagenda ntibakoreshwe na mba, cyangwa se bagakoreshwa ibinyuranye n’icyo bagiye bakurikiye.
Umwe mu banyeshuri biga itangazamakuru wakoze imenyerezamwuga Igiraneza Rosine yagize ati:” Njyewe aho nagiye gukorera imenyerezamwuga bahoraga batujyana gutara inkuru bihitiyemo, ntibaduhe umwanya wo kuvuga inkuru zacu ngo zibe zakwandikwa. Ariko niba natwe, kuko hari bagenzi bacu baturukaga mu bindi bigo bakaduha amakuru ko bo badahabwa akazi na busa.”
Uwitwa Ntihinduka Elie, ni umwe mu bavuze ko nta mahirwe yo gukora akazi yigeze ahabwa. Yagize ati ” Njyewe njya mu imenyerezamwuga narinzi ko ibintu byose nzabyimenyereza nko gukora ibiganiro, amakuru, gutunganya amajwi n’amashusho gusa nahoraga nicaye mbese nkora ubusa.”
Ndahayo Elias nawe, ngo yagiye mu imenyerezamwuga azi ko azajya akora kuri televiziyo agategura ikiganiro kigacaho. Nyamara, ngo yisanze ashinzwe guhindura mu kinyarwanda inkuru zivuye ku mbuga nkoranyambaga. Urumva ko ibyo nta bunyamwuga burimo rwose.”
Tuyizere Leonce we yagize ati:” Njyewe aho nakoreye imenyerezamwuga twari benshi. Ni yo mpamvu hari ubwo bamwe babaga bicaye ntacyo bakora ugasanga ni nk’umunyeshuri umwe wenda uri gukora ikiganiro, abandi twicaye aho. Ntabwo byari byiza rwose kuko muri macye ntitwigeze tubona ibyo twari twaje twiteze. Jye nabonaga barakiriye abanyeshuri benshi mu buryo bwo gukunda amafranga nta bumenyi babungura.”
Twaganiriye n’umwe mubayobozi ba Kigali Today ushinzwe kwakira abanyeshuri baje mu imenyerezamwuga Dan Ngabonziza atubwira uko bigenda iyo abanyeshuri baje mu imenyerezamwuga.
Yagize ati: “Ubundi kwimenyereza umwuga, ni ugutanga amahirwe ku munyeshuri ukirangiza amasomo yo kwinjira mu mwuga awukora buri munsi. Muri Kigali Today nk’igitangazamakuru gifite platforms nyinshi, twakira abanyeshuri benshi, akenshi baturutse mu mashuri makuru ya Leta n’ayigenga. Mu kubakira, dukorana n’ayo mashuri mu buryo buhoraho, tubaha rugari bagakora umwuga kandi bigishwa n’inzobere z’abakozi bacu. Ababohereza barabasura, tukaganira tukabaha ishusho y’imyitwarire ndetse n’imikorere y’umunyeshuri. Muri Kigali Today, ni kenshi iyo umunyeshuri yitwaye neza akagaragaza ubuhanga n’ubunyamwuga tumugumana.”
Kwimenyereza umwuga nta kamaro byaba bifite igihe umunyeshuri yaba yagiye mu kigo ntahabwe amahirwe yo kugaragaza intege nke ze, n’imbaraga ze mu byo yaje akeneye kwimenyereza. Kumuha rugari ni byo bishobora gutuma afashwa gukoresha neza ibimurimo, kandi akerekwa neza aho yakomeza gushyira ingufu hashobora kumuzamura mu buzima bwa kinyamwuga aba yimirije imbere.
Umwanditsi: Umukundwa Betty













