Kuri uyu wa kane, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yateye intambwe yo gukuraho ishami ry’uburezi, ashyira umukono ku iteka rya Perezida ryo gusenya ikigo gishinzwe politiki y’uburezi mu gihugu.
Gushyira umukono kuri iri teka, Trump yasohozaga amasezerano yatanze ubwo yimamazaga kuva muri 2016.
Trump yashinje iri shami “ibibazo bikomeye”, yiyemeje kugarura amafaranga agenzurwa n’iki kigo kuri leta zitandukanye zigize Amerika.
Trump yagize ati: “Tugiye kurihagarika vuba bishoboka”, nubwo White House yemeye ko gufunga iri shami burundu bisaba kwemezwa n’inteko ishinga amategeko.
Iki cyemezo cyatangiye guhura n’inzitizi z’amategeko kubera abashaka kubuza gufunga iri shami ndetse no kugabanya abakozi baryo nk’uko byari byatangajwe mu cyumweru gishize.
Ku wa kane, akikijwe n’abana bicaye ku ntebe z’ishuri muri White House, Trump yagize ati “Amerika ikoresha amafaranga menshi mu burezi kurusha ibindi bihugu byose.”
Gusa iteka ry’umukuru w’igihugu rishobora guhura n’inzitizi z’amategeko, nk’uko byagenze ku bikorwa byinshi bya guverinoma ya Trump byo kugabanya ingano yabagize guverinoma.
Mu muhango wo gusinya, Trump yashimiye Linda McMahon, yari yararagije inshingano zo kuyobora iri shami ry’uburezi, ndetse agaragaza ko yizera ko azaba ari we wa nyuma uriyoboye. Yavuze ko azamushakira undi mwanmya muri guverinoma.
Trump amaze gushyira umukono kuri iri teka, Umusenateri wo mu ishyaka ry’aba-Repubulikani muri leta ya Louisiana, Bill Cassidy, yatangaje gahunda yo gutanga umushinga w’itegeko ugamije gufunga iri shami. Ariko aba-Rpubulikani bafite ubwiganze buke bwa 53-47 muri Sena, kandi gufunga ishami rya guverinoma byasaba nibura amajwi 60.
Nubwo iryo shami ritarafungwa mu buryo bwemewe, ubuyobozi bwa Trump bushobora kugabanya amafaranga n’abakozi bayo, nk’uko byakozwe ku Kigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), aho byatumye gihagarika gahunda nyinshi n’imirimo yacyo y’ubutabazi.
Ishami ry’uburezi ryashinzwe mu 1979, rifite inshingano zo gucunga inguzanyo z’abanyeshuri no gutegura porogaramu zifasha abanyeshuri bafite amikoro make.
Abana benshi bo muri Amerika biga mu mashuri ya leta, atangwa ku buntu kandi ayoborwa n’abayobozi b’ibanze, kandi akagengwa n’ubuyobozi bwa Leta. Ibyo abantu badasobanukirwa neza ni uko ishami ry’uburezi rya leta rigenga amashuri yo muri Amerika kandi rigashyiraho integanyanyigisho, ariko ibyo bikorwa cyane cyane na za leta zigize amerika ndetse n’uturere two muri izo leta kubera ko guverinoma itanga 13% gusa by’amafaranga akoreshwa muri ayo mashuri.
Iki kigo kandi gifite uruhare runini mu gucunga no kugenzura inguzanyo z’abanyeshuri zisabwa na za miliyoni z’abanyamerika mu kwishyura amashuri makuru na za kaminuza.













