Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Gashyantare 2025, Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Ruli (RHIH) ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 100, mu muhango wabaye ku nshuro ya munani.
Uyu muhango wabimburiwe n’igitambo cya Misa, yayobowe na Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali ndetse akaba ari nawe Muyobozi w’Ikirenga w’iri shuri.
Ni umuhango kandi witabiriwe n’abantu batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Madamu Vestine Mukandayisenga, Padiri Prof. Fidèle Dushimimana uyobora ICK, ababyeyi, abanyeshuri biga muri iri shuri n’abandi bashyitsi.

Uretse gutanga impamyabumenyi kandi, Antoine Kardinali Kambanda yahaye umugisha inyubako nshya z’amacumbi y’abashyitsi, abarimu n’abanyeshuri, zubatwse mu rwego rwo kongera imikorere myiza y’iri shuri.
Impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya kaminuza nizo zahawe aba banyeshuri 100 bo mu mashami abiri y’iri shuri, ari yo ubuforomo n’ububyaza.
Mu ijambo rye, Antoine Cardinal Kambanda, yibukije aba banyeshuri barangije amasomo yabo ko bafite inshingano zikomeye zo kuyobora ineza mu buzima bw’abantu. Yavuze ko kugira ubuhanga mu buzima ari impano ikomeye Imana yaduhaye, asaba abahawe impamyabumenyi gusaba Imana kuyoborwa mu gufasha abandi no kubungabunga ubuzima.
Yagize ati: “Abantu mwita ku buzima mufite inshingano ikomeye yo kuyobora ineza mu buzima bw’abantu, kubitaho no kububungabunga, inshingano ikeneye ubuhanga bw’Imana kuko ubuzima ni Impano ikomeye Imana yaduhaye.”

Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali ndetse akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga wa RHIH
Cardinal Kambanda kandi yashimangiye ko mu gihe cyo kwitaho ubuzima bw’abandi, abantu badakwiye gushyigikira ibikorwa byangiza ubuzima nk’ibyo kurwanya gusama, gukuramo inda, kujugunya abana, guhuhura umurwayi, … nk’uko yabigarutseho agira ati: “Iyo Umuntu ateshutse ku buhanga bw’Imana, ni aho bimugeza.”
Yashishikarije abakobwa, byumwihariko abatungurwa no gusama, kutagira ubwoba bwo kwihana no guhitamo ubuzima, kuko “ubuzima n’ayo maraso y’inzirakarengane bihora bitakira Imana.”
Yongeyeho ko, nubwo umuntu ashobora kuba afite ububabare bw’umubiri nk’uko bigenda mu gihe cy’impanuka, hari ubwo aba afite n’ububabare bwo mu mutwe, aho ahangayikira imibereho ye, cyangwa ubuzima bw’urugo rwe. Aho niho yahereye asaba abaganga gukomeza gusaba ubuhanga bw’Imana kugira ngo babashe kuvura abantu mu buryo bwuzuye, aribwo ku mubiri no kuri roho.
Cardinal Kambanda yarangije asaba abahawe impamyabumenyi gukomeza kurangwa n’umurava no kwitwara neze kugira ngo bazakomeze guhesha ishema ishuri, ababyeyi babo ndetse n’igihugu.
Umuyobozi wa Karere ka Gakenke Madamu Vestine Mukandayisenga yavuze ko Akarere gatewe ishema n’abanyeshuri barangije. Yashimye ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Kiliziya kubwo kuba harashyizwe iri shuri muri Gakenke cyane ko ari ryo shuri ryonyine rikuru riba muri aka Karere.

Madamu Vestine Mukandayisenga, Umuyobozi wa Karere ka Gakenke
Yashimiye kandi Leta yashyize imbaraga muri gahunda ya 4×4, agira ati: “abahawe impamyabumenyi ntabwo bahagije umubare w’abakenewe mu Karere ka Gakenke kuko kuri ubu, Akarere gakeneye abaforomo n’ababyaza 103. Ubwo rero kuba Leta yaratangiye Gahunda ya 4×4 twizeye tudashidikanya ko mu minsi iri imbere ikibazo cy’umubare muke w’abaforomo n’ababyaza kizaba kiri gukemuka.”
Naho umuyobozi mukuru wa RHIH, Padiri Dr. Innocent Dushimiyimana yashimye Ministeri y’Ubuzima yahaye iri shuri abanyeshuri bigira ku nguzanyo zidasubizwa mu rwego rwo gutegura ejo heza hazaza h’umwuga w’ubuforomo n’ububyaza. Yongeyeho kandi ko iri shuri rikorana n’ibigonderabuzima 41 mu gihugu hose.

Padiri Dr. Innocent Dushimiyimana, Umuyobozi mukuru wa RHIH
Ishuri rikuru ry’ubuzima rya Ruli ryashinzwe na Arkidiyosezi ya Kigali mu 2001, icyo gihe ryatangiye ari ishuri ryisumbuye ryitwa ESSA Sainte Rose de Lima. Mu mwaka wa 2013 nibwo ryahinduriwe izina ndetse ryemererwa no gutangira gutanga amasomo y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu mashami y’ubuforomo n’ububyaza. Mu 2022 nibwo Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) yemereye iri shuri gutangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri ayo mashami.
Kuva iri shuri ritangiye rimaze gushyira ku isoko ry’umurimo abaforomo barenga 1000 n’ababyaza 72, barimo abaforomo 83 n’ababyaza 17 basinzwe ku isoko ry’umurimo uyu munsi.

Muri uyu muhango kandi Antoine Kardinali Kambanda yafunguye kumugaragaro inyubako nshya z’amacumbi y’abashyitsi, abarimu n’abanyeshuri.














