OIP-1.jpg

Ibintu birindwi by’uburanga buhebuje kuri iyi si

Mu mateka y’isi, hari ahantu hari ibikorwa bifatwa nk’igitangaza kubera ubwiza, amateka n’ubuhanga bwakoreshejwe mu kubaka.

Muri 2007, nibwo hatowe ibikorwa birindwi by’igitangaza ku isi, ibizwi nka « Les 7 merveilles du monde moderne.”

Uru rutonde rwakozwe hagendewe ku majwi y’abantu baturutse hirya no hino ku isi.

1. Urukuta runini rw’Ubushinwa

Urukuta runini rw’Ubushinwa ni rwo rukuta rurerure kurusha izindi nyubako zose zakozwe n’abantu. Rwubatswe hagati y’ikinyejana cya 7 mbere ya Yezu n’ikinyejana cya 16 kugira ngo rurinde Ubushinwa ibitero by’amoko atandukanye.

Rufite uburebure bwa kilometero zirenga ibihumbi 21,000.

2. Ishusho rya Yezu Umukiza

Iyi shusho ‘La statue du Christ Rédempteur, Brésil’ iri mu mujyi wa Rio de Janeiro muri Brésil, ifite uburebure bwa metero 38.

Iyi shusho yubatswe mu 1931 nk’ikimenyetso cy’amahoro n’ukwemera kwa gikirisitu ndetse kuri ubu ifatwa nk’ikirango cy’igihugu cya Brésil n’icyo ku mugabane wa Amerika y’Amajyepfo.

3. Machu Picchu, Peru

Machu Picchu ni umujyi wa kera w’Aba-Inka wubatse hejuru y’imisozi ya Andes muri Peru. Wavumbuwe mu 1911 n’umushakashatsi Hiram Bingham. Watekerejweho nk’ahantu habumbatiye amateka n’umuco by’aba-Inka.

Amabuye yubatse uyu mujyi yacuzwe mu buryo budasanzwe butuma ahura neza hatabayeho gukoresha sima.

4. Petra, Jordanie

Petra ni umujyi wa kera wubatse mu mabuye, uri muri Jordanie. Wamenyekanye cyane kubera inyubako zawo zari zanditswe mu mabuye y’umusozi mu kinyejana cya mbere mbere ya Yezu.

Wabaye igicumbi cy’ubucuruzi bw’Abanabate, kandi n’ubu ugikurura ba mukerarugendo benshi.

5. Le Colisée, Italie

Kolize ni inzu y’imikino yo mu Butaliyani yubatswe mu kinyejana cya mbere nyuma ya Yezu, Bivugwa ko ari mu mwaka wa 80.

Iyi nyubako yari ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi mirongo ine, hakabera amarushanwa y’ingabo, intambara z’intare, ndetse n’imikino ya gitekeri.

Iyi nyubako yagizwe kimwe mu bimenyetso bikomeye by’amateka y’Ubwami bw’Abaroma.

6. Taj Mahal, u Buhinde

Taj Mahal ni urwibutso rwubatswe n’Umwami Shah Jahan mu kinyejana cya 17 agira ngo yibuke umugore we Mumtaz Mahal.

Iyi nyubako yubatse mu mabuye y’umurimbo ya marimari. Ubu ni hamwe mu hantu hasurwa cyane n’abantu baturutse imihanda yose ku isi.

7. Chichén Itzá, Mexique

Chichén Itzá ni ahantu ha kera hubatse n’Abamaya muri Mexique. Ni umwe mu mijyi ikomeye yasigaye y’uwo muryango wari ufite ubuhanga mu bumenyi bw’ikirere n’iyubakwa ry’amazu.

Ikiranga cyane aha hantu ni piramide ya Kukulkan, izwi kandi ku izina rya El Castillo, yubatswe mu buryo butangaje ku buryo ku minsi y’imyidagaduro y’ihindagurika ry’ikirere izuba riza nk’irizenguruka ku mpande zayo.

Uretse ibi kandi, hari ibindi bikorwa by’agatangaza bikunze gukurura ba mukerarugendo hirya no hino ku isi birimo; ‘ The Acropolis of Athens, Greece, The Alhambra, Spain, Angkor Wat, Cambodia,The Eiffel Tower, France, The Hagia Sophia, Kiyomizu-dera, Japan,Moai on Easter Island, Chile, ,Neuschwanstein Castle, Germany,Red Square in Moscow, Russia, The Statue of Liberty, United States,Stonehenge, United Kingdom, ,Sydney Opera House, Australia,Timbuktu, Mali

Red Square muri Moscow
Sydney
Timbuktu

Pyramid zo mu Misiri

Athenes
Eiffel Tower

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads