Ku ya 22 Mutarama 2025, abagize Inama y’Ubutegetsi, abanyamuryango bandi, abahagarariye ababyeyi, abarimu, abanyeshuri, abashyitsi hamwe n’abana batatu ba Raina Luff bateraniye hamwe ku ishuri ry’igenga Ahazaza mu rwego rwo kwishimira umurage udasanzwe wasinzwe na Raina Luff wawushinze.
Uyu muhango waranzwe n’ubutumwa bwagarukaga ku murage yasize, hamwe n’imbyino gakondo z’abanyeshuri zishimangira umuco n’umurage by’igihugu.
Muri iyu muhango uwari perezida w’agateganyo Hakizimana Aloys yeretse abari bateraniye aho perezida mushya w’umuryango Ahazaza ariwe Richard Luff, imfura ya Raina watowe n’Inama Rusange y’umuryango Ahazaza tariki ya 22 Mutarama 2025.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na ICK News, Richard Luff yagaragaje ko yatangiye gukurikiranira hafi ibikorwa by’umuryango Ahazaza kuva ugitangira kubaho.
Richard yagize ati: “Kuva ku munsi wa mbere umuryango Ahazaza washingiweho, nawugizemo uruhare runini.”
Yasobanuye uburyo yashinze umuryango witwa ‘Les amis d’Ahazaza’ (inshuti z’Ahazaza) i Buruseli mu Bubiligi, ushyigikira ibikorwa n’imari by’ishuri. Yongeyeho ati: “Nagize uruhare runini mu bijyanye n’uburezi ndetse n’ubukungu bw’Ahazaza.”
Richard yagaragaje ko yizeye imbaraga z’Inama y’ubutegetsi y’uyu muryango n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga. Ati: “Inama y’ubutegetsi yerekanye ubushobozi budasanzwe mu bihe bitoroshye, nko mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, ubwo mama yamaraga igihe kinini mu Bubiligi kubera ibibazo by’ubuzima.”
Intego za Richard Luff
Richard yerekanye intego zisobanutse kuri manda ye iri imbere, ahereye ku guharanira ko ubuyobozi busimburana neza.

Richard Luff, Umuyobozi mushya w’Umuryango Ahazaza
Yashimangiye akamaro ko kubungabunga indangagaciro z’ishuri agira ati: “Intego yanjye ni ugukomeza gukora ubudahwema kuburyo nubwo umuyobozi warishinze atagihari rikomeza gutera imbere nk’uko byahoze.”
Ku byerekeye ejo ahazaza hiri shuri, Richard ateganya kurivugurura. Yagize ati: “Mfite intego yo gusanisha iri shuri n’ikinyejana cya 21 nkoresheje uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga mu mikorere yaryo, rikagendana n’amashuri meza yo muri Kigali ndetse no hanze y’igihugu.”
Ibyo azibandaho cyane birimo gukomeza kuba indashyikirwa mu masomo, no gukomeza kubahiriza amahame shingiro y’ishuri.
Amahame 12 ngenderwaho yashyizweho na Raina Luff
Mbere yo kwitaba Imana, Raina Luff, hamwe n’umuryango we, bagaragaje amahame 12 ngenderwaho asobanura intumbero z’Ishuri Ahazaza no kurema ejo heza haryo. Ayo mahame azakomeza kuba umusingi w’ishuri, yerekana ko iri shuri rizakomeza kuba indashyikirwa mu burezi.
Ishuri Ahazaza rishingiye ku imyemerere ivuga ko buri mwana afite ubushobozi bwo gukura no kugira ubwenge, bigomba gutezwa imbere kugirango azigire uruhare mu iterambere ry’igihugu. Iri shuri rizakomeza kugira inshingano zo kuremamo abanyeshuri baryo abenegihugu beza b’ejo hazaza baha agaciro ubwisanzure bwa buri muntu kandi bagaharanira uburenganzira bw’abandi.
Binyuze mu buryo bwuzuye bw’uburezi, Ahazaza iha imbaraga abanyeshuri zo gutekereza cyane, gukoresha ubushobozi bwabo bwose, no kuba abantu buzuye kandi batekereza. Amasomo yaryo atangwa mu ndimi z’icyongereza, Igifaransa, n’ Ikinyarwanda, zishimangira kumenya indimi nyinshi nk’ifatizo ry’iterambere ry’ubwenge. Ishuri riza ku isonga mu bumenyi bushingiye kuri siyanse no gutekereza neza, ibyo bigahuzwa na siporo n’umuco gakondo w’u Rwanda, nk’imbyingenzi bigamije guteza imbere ubwisanzure, kwihanganirana, no kubahana.
Nk’ikigo kidashingiye ku idini runaka, Ahazaza yubahiriza kutabogama cyane mu bibazo by’amadini, ibyo biha ubwisanzure buri munyeshuri bitewe n’imyizerere ye, bityo buri wese akubahirirwa imyizerere ye. Ishuri ryiyemeje kandi kuringaniza, no gufata abana bose kimwe ndetse no kutabogama, hatitawe ku mibereho, igitsina, idini, cyangwa ubwenegihugu.
Ahazaza ikora nk’umuryango udaharanira inyungu, ushyira imbere uburyo bwo kwiga. Itanga buruse ku banyeshuri batishoboye ikuraho inzitizi z’amafaranga kandi ibafasha kugira amahirwe yo kwiga ku rwego rwo hejuru. Ubwitange bw’ishuri mu micungire y’imari itajenjetse kandi ikorera mu mucyo bituma rigira imbaraga kandi ikubahiriza amategeko n’imyitwarire iboneye.
Imbarutso yo gutsinda kwa Ahazaza ni itsinda ryayo ry’abarezi bashoboye, bahora bayingura ubumenyi mu mwuga, bityo bagakomeza kunoza umwuga wabo.
Richard yashimangiye akamaro ko kubungabunga aya mahame, cyane cyane indangagaciro shingiro zashyizwe mu kirango cy’ishuri arizo: Umva, Tekereza, Menya, kandi Ukore.
Mu gihe ishuri ryegereje isabukuru y’imyaka 20, Richard yagarutse ku iterambere ryaryo ridasanzwe ndetse n’ibyo ryagezeho muri icyo gihe.
Yagize ati: “Intsinzi ikomeye ni uko ishuri ryashinzwe i Muhanga, atari Kigali. Ryatangiranye n’abanyeshuri batanu gusa, ariko ubu baka bagera 594. Uyu munsi, Ahazaza iri mu mashuri icumi ya mbere mu gihugu mu mitsindire. ”
Yahamagariye umuryango mugari w’Ahazaza guhuriza hamwe indangagaciro zisangiwe mu kubaka ikigo gikomeye kandi cyunze ubumwe. Ati: “Intego yacu ntabwo ari ukuba abambere ahubwo ni ukuba abambere beza. Kuba indashyikirwa biva mu kubahiriza indangagaciro zacu zo kwihanganirana, kubahana, ubumenyi, n’ibikorwa.”
Imbamutima z’ababyeyi n’abarezi
Umuyobozi w’agateganyo w’Ishuri ryigenga Ahazaza Flavien Muhire, yashimiye byimazeyo Bwana Richard Luff kuba yaratorewe kuba Perezida mushya w’uyu muryango utegamiye kuri Leta wa Ahazaza. Ati: “Iki ni ikintu kidasanzwe, kandi twizeye ko ubuyobozi bwe buzakomeza gutera inkunga uyu muryango kugira ngo urusheho kugera ku nshingano zawo”.
Yakomeje yerekana ishyaka afite mu nshingano ze nk’umuyobozi w’agateganyo, agira ati: “Nishimiye gukomeza imikoranire myiza na Bwana Richard Luff dufatanya kugera ku ntego z’umuryango Ahazaza.”
Dr. Marie Paul Dusingize, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Ababyeyi muri Ahazaza, yagaragaje ibitekerezo bye agira ati: “Twishimiye cyane itorwa rye. Icyifuzo cyacu ni kimwe: gukurikiza intambwe za Madamu Raina mu buryo bwose, ndetse akarenzaho kuko uburezi n’inyigisho bigenda bihinduka bitewe n’igihe n’ikoranabuhanga.”


David Luff, Victoria Luff na Richard Luff ni abana ba Raina Luff














