OIP-1.jpg

Uburezi 2024: Amanota y’abana yasakurishije ababyeyi

Nk’uko bisanzwe ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri, muri Nyakanga uyu mwaka abanyeshuri bahuriye ku mashuri yagenwe bakora ibizamini  bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange.

Ibizami byarimo ishyaka rikomeye, buri munyeshuri ashaka kurusha abandi  amanota meza kugira ngo bimuheshe umwanya mu mashuri meza yo mu gihugu.

Ubwo abanyeshuri bari mu bizamini bisoza amashuri

Amanota amaze gusohoka abanyeshuri koko basanze batsinze, maze barishima karahava. Ariko ibyo byishimo ntibyatinze kuko mu gutanga imyanya babonye ibitandukanye n’ibyo bari bategereje.

Muri iri tangwa ry’imyanya harimo ibibazo bibiri: hari aho umunyeshuri watsinze  amasomo yose ijana ku ijana yahabwaga kwiga mu kigo kidahwanye n’icyo yifuzaga kwigamo. Hari ubwo wasangaga , umunyeshuri nk’uyu yoherejwe kwiga mu mashuri biga bataha, azwi cyane nka nine cyangwa twelve years basic education.

Ubwo hatangazwaga amanota y’abanyeshuri

Ahandi naho wasangaga umunyeshuri yoherezwa mu ishami ririmo amasomo yatsinzwe bikabije.

Muri icyo gihe Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutegura ibizamini n’igenzura mu mashuri (NESA) na Minisiteri y’uburezi (MINEDUC)  baburiye abayobozi b’ibigo by’amashuri ya Leta kudahirahira ngo batange imyanya mu bigo byabo.   

Ibi byose byababaje ababyeyi bigera n’aho bavuga ko intego yabyo ari ukugira ngo ibigo byigenga (private schools) nabyo bibone abakiriya mu banyeshuri batsinze neza.

Nyuma yaho hashyizweho gahunda yo guhindurira, abana ibigo by’amashuri ariko iyi gahunda isanga ababyeyi babishoboye baramaze kujyana abana babo mu mashuri yigenga. Bamwe muri abo n’ubundi ntibabonye imyanya aho bashakaga.

Uyu mwaka dusoje kandi hatangiye  gahunda nzamurabushobozi, yatangiriye mu mashuri abanza nayo iteza impaka. Abayinengaga baribazaga bati ese umwana watsinzwe amaze umwaka wose yiga, mu byumweru bibiri aba ageze ku rwego rwo kwimuka?

Hagati muri izi mpaka, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yaje guhindura Minisitiri w’uburezi aho kuwa 17  Nzeri uyu mwaka Nsengimana Joseph yasimbuye Twagirayezu Gaspard wari umaze umwaka usaga aragijwe  izi nshingano.

Minisitiri Nsengimana Joseph ari guhererekanya ububasha na Twagirayezu Gaspard wari umaze umwaka usaga aragijwe  izi nshingano.

N’ubwo bimeze  bityo urugendo rw’uburezi ntirwaranzwe n’impaka gusa. Hari byinshi byiza byabaye. Urugero ni ishuri rikomeye ryitwa Ntare School  ryubatswe mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y’u Burasirazuba.

Ni ishuri risanzwe rifite rikuru ryaryo muri Uganda  aho Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda bize mu bihe bitandukanye. Iri shuri bivuga ko umunyeshuri agomba kwishyura miliyoni 7 ku gihembwe, ni rimwe mu mashuri akomeye mu Rwanda, mu ntangiriro ryatanze buruse ku bana 120.

Inyubako y’Ishuri ryitwa Ntare

Muri uyu mwaka kandi,Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igiye kuvuguta umuti w’ibibazo by’ubuke bw’abaganga barimo Abaforomo n’Ababyaza n’abandi bakozi bo mu rwego rw’ubuzima.

Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko hagiye gukuba kane abakozi bo muri uru rwego bitarenze umwaka utaha, ari byo bise 4×4. 

Hagati aho, Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda bitabiriye amarushanwa y’imibare azwi nka Pan African Mathematics Olympiad (PAMO) na International Mathematical Olympiad (IMO), haba uyu mwaka no mu myaka yabanje.

Perezida Paul Kagame ari kumwe na Tuyisenge Denys Prince watsindiye umudari wa Zahabu mu mibare

Uyu mwaka, u Rwanda rwatsindiye umudali wa mbere wa Zahabu muri PAMO 2024. Uyu mu mudali wa Zahabu watsindiwe na Denys Prince Tuyisenge, umwe mu banyeshuri batandatu bitabiriye iri rushanwa Kuya 22 Kanama 2024

Uyu mwaka, mu burezi habaye akantu gatangaje. Mu kwezi kwa cumi ubwo imvura yari irimbanyije, abanyeshuri bo ku  kigo cy’amashuri cya Cyobe mu Murenge wa Mbuye, batunguwe n’imvura nyinshi yaguye maze umuyanga ugashaka kugurukana ibendera ry’u Rwanda. Abana icyenda muri bo barasohotse bajya gufata ibendera, bararikomeza kugeza imvura ihise.

Inkuru y’aba bana icyenda yaramenyekanye cyane, maze polisi ibahemba ibikoresho by’ishuri.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads