Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje kuri uyu wa Kabiri ko abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ari 166,334 bangana na 75.64%, mu gihe hari hakoze 219,926.
Muri rusange abari biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ari 220,927 na ho abakoze bakaba 219,926.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, watangije igikorwa cyo gutangaza amanota yashimiye abanyeshuri, asaba ko hakomeza kwimakazwa ireme ry’uburezi.
Ati “Ni ngombwa ko dukomeza kuzamura ireme ry’uburezi, tugomba gushyiramo imbaraga ari abanyeshuri, abarimu, ababyeyi twese tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo bashobore kwiga. Tugomba gutanga umusanzu wacu wo guhatira abana kujya ku ishuri, no kubafasha bari ku ishuri.”
Yakomeje agira ati “Icyo tutazakora ni ukubabeshya ko bamenye igihe batamenye, ariko nta mbaraga na zimwe tuzasiga inyuma kugira ngo bashobore kumenya. Ibi ni byo bizatuma abana biteza imbere banateze imbere igihugu.”
MINEDUC yerekanye ko ibigo bya Leta byatsinze ku kigero cya 75%, ibifashwa na Leta ku bw’amasezerano bitsindisha ku kigero cya 72%, mu gihe ibigo byigenga ari byo byatsinze neza ku kigero cya 99%.
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard yagaragaje ko mu bizamini bisoza amashuri abanza, abakobwa batsinze neza kurusha abahungu kuko bangana na 53% mu gihe abahungu batsinze bangana na 46,8%.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph n’Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard, ubwo batangazaga amanota
Ku bijyanye n’uburyo batsinze amasomo mu mashuri abanza, imibare ni ryo somo ryagoye abanyeshuri kuko abayitsinze bangana na 27%, Ikinyarwanda bagitsinda ku kigero cya 98%, Icyongereza kuri 72%, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga batsinda ku kigero cya 71% mu gihe ubumenyi rusange n’Iyobokamana babitsinze ku kigero cya 75%.
Abajijwe ku masomo azashyirwamo imbaraga mu kuyigisha mu mashuri abanza, Minisitiri Nsengimana yavuze ko mu yo bazibandaho arimo imibare kubera ko yatsinze benshi.
Ati: “Ati twasanze imibari iri mu masomo tugomba gushyiramo imbaraga cyane kuko urebye umubare w’abanyeshuri batsinda imibare muri kiriya kiciro uracyari hasi.”
Intara y’Iburasirazuba ni yo iza ku isonga mu gutsindisha ku kigero cya 82%, igakurikirwa n’Umujyi wa Kigali uri kuri 77%.
Uturere tuza imbere y’utundi ni Kirehe yatsindishije ku kigero cya 97%, Kicukiro iri kuri 92,2% na Ngoma ku kigero cya 90,9%.
Ni mu gihe uturere twa Nyaruguru abatsinze ari 64,57%, Ruhango 66% na Nyabihu 69% ari two twatsindishije ku kigero gito.
Mu bana bahize abandi mu mashuri abanza bayobowe na Arakaza Leo Victor wigaga muri Wisdom School mu Karere ka Musanze. Yagize amanota 99,4%. Undi ni Impano Brave Gloria wigaga mu Karere ka Bugesera we akaba yagize amanota 98,8%, naho Ihirwe Kanimba Honnette wigaga muri New Vision Primary School mu Karere ka Huye yagize 98,8%.
Abandi ni Duhirwe Gall Gavin Darcy wigaga muri Ecole International La Racine mu Karere ka Bugesera wagize 98,8%, Nsengiyumva Joannah Holiness wigaga mu Karere ka Bugesera wagize amanota 98,8% na Ashimwe Keza Gerardine wigaga mu Karere ka Bugesera wagize amanota 98,8%.
Abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, 15,695 bahawe imyanya mu mashuri yisumbuye biga babamo, mu gihe abarenga ibihumbi 150 bashyizwe mu yisumbuye ariko biga bataha mu ngo.













