Nyabihu: Hafunguwe ishami rya Rwanda Coding Academy rizigishirizwamo AI

Nyabihu: Hafunguwe ishami rya Rwanda Coding Academy rizigishirizwamo AI

Ishuri ry’Icyitegererezo ry’Ikoranabuhanga (Rwanda Coding Academy), riherereye mu Karere ka Nyabihu, ryatashye ku mugaragaro inyubako nshya zirimo n’Ikigo cy’Icyitegererezo kizajya gitangirwamo amasomo ajyanye n’Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI).

Izi nyubako zatashywe ku wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo 2026, mu muhango wayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere.

Mu ijambo rye, Claudette Irere yavuze ko iki gikorwa ari intambwe ikomeye mu rugendo u Rwanda rurimo rwo guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga, guhanga udushya no gutegura urubyiruko kugira ubushobozi bwo guhangana n’impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga.

Yagaragaje ko intego y’u Rwanda atari ugutoza urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga gusa, ahubwo ari no kurwubakamo ubushobozi bwo kurihanga no kurikoresha mu gukemura ibibazo bitandukanye.

Yagize ati “Ku Rwanda, impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga ntizivuga gusa kurikoresha, ahubwo zivuga no guteza imbere ubumenyi bwo guhanga ibisubizo by’ibibazo dufite. Twifuza ko urubyiruko rwacu ruba abahanga mu guhanga ikoranabuhanga, aho kuba abarikoresha gusa.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Guteza Imbere Amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), Eng. Paul Umukunzi, yavuze ko muri Rwanda Coding Academy hatashywe Ikigo cy’Icyitegererezo kizajya gitangirwamo amasomo ajyanye n’Ubwenge Buhangano.

Yasobanuye ko iki ari cyo kigo cya mbere mu Rwanda kizatangirwamo iyi porogaramu y’amasomo, kikaba kigamije kwagura ubumenyi bw’urubyiruko mu ikoranabuhanga rigezweho no kurwongerera ubushobozi bwo guhanga ibisubizo by’ibibazo byugarije sosiyete.

Iri shuri rigiye kwagura amasomo ryatangaga, ryongeramo ay'Ubwenge Buhangano mu gihe iri koranabuhanga rikomeje kugira uruhare mu guhindura imikorere y'inzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima, ubucuruzi n'itumanaho.

Inyubako nshya za Rwanda Coding Academy zubatswe ku nkunga ya Guverinoma ya Repubulika ya Koreya y’Epfo, binyuze mu Kigo cyayo gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (KOICA).

Zifite ibikorwaremezo bigezweho, ibyumba byabugenewe n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bizafasha abanyeshuri kubona ubumenyi ngiro, gukora ubushakashatsi no guhanga udushya.

Uyu mushinga ugamije kongerera u Rwanda ubushobozi mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, cyane cyane mu gutegura urubyiruko rufite ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo no mu iterambere ry'igihugu.

Rwanda Coding Academy ni ishuri ryihariye ryibanda ku guteza imbere ubumenyi mu gukora porogaramu za mudasobwa n'ikoranabuhanga. Kongeramo amasomo ajyanye n'Ubwenge Buhangano ni intambwe nshya mu kwagura amahirwe y'urubyiruko yo kwiga no kugira uruhare mu iterambere ry'ikoranabuhanga mu Rwanda.

Was this story useful?

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment.

Leave a comment