Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ikinyamakuru cyangwa urundi rwego rw’itangazamakuru ruzasuzugura cyangwa rugatuka Perezida Yoweri Kaguta Museveni, umugore we Janet Museveni, Gen. Salim Saleh cyangwa we ubwe, ruzahanishwa igihano gikakaye.
Ibi yabitangaje mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa X, mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2026, nyuma y’igihe yari amaze adakoresha uru rubuga.
Mu butumwa bwe, Muhoozi yagize ati: “Ibitangazamakuru ibyo ari byo byose, aho biherereye hose, nibituka cyangwa bigasuzugure Umukuru w’Igihugu, Mama, Afande Saleh cyangwa njyewe, bizafungwa imyaka 10.”
Ubu butumwa buje nyuma y’uko yari amaze iminsi adakoresha urubuga rwa X, kuko konti ye itabonekaga guhera ku wa 10 Ugushyingo 2026. Icyo gihe yari amaze gutangaza amagambo akomeye arebana na Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo, amubwira ko agomba gutegura kuva ku mwanya we, ndetse agaragaza ko ashobora kuwumusimbura.
Ku wa 28 Kamena 2026, Muhoozi yategetse ko ibitangazamakuru bikomeye bya Nation Media Group (NMG) bihagarika ibikorwa byabyo muri Uganda, avuga ko bitazongera gufungura atabihaye uburenganzira.
Muri ibyo bitangazamakuru harimo ikinyamakuru Daily Monitor, televiziyo ya NTV Uganda na Spark TV, ndetse na radiyo zirimo KFM na Dembe FM.
Icyo gihe ingabo z’igihugu zari zagiye ku biro bya Nation Media Group i Kampala, aho abakozi batari bemerewe kwinjira cyangwa gusohoka, mu gihe ibikorwa by’itangazamakuru ryayo byari byahagaze.
Muhoozi ntiyigeze atangaza impamvu yihariye kandi isobanutse yatumye ategeka ko ibyo bitangazamakuru bifungwa. Icyakora, icyo cyemezo cyafashwe mu gihe hari umwuka mubi hagati y’ubutegetsi bwa Uganda na Nation Media Group, yari imaze igihe itavuga rumwe n’ubutegetsi kubera inkuru n’ibitekerezo byayo binenga imikorere y’inzego za Leta n’igisirikare.
Mu mwaka wa 2025, abanyamakuru ba Nation Media Group bari barabujijwe kandi gukurikirana ibikorwa bimwe na bimwe bya Perezida Yoweri Museveni. Mu butumwa bwe bwo gutangaza ko afunze ibyo bitangazamakuru, Muhoozi yari yanavuze ko atemera itangazamakuru ryigenga muri Uganda, ashimangira ko rigomba kuyoborwa n’abashyigikiye impinduramatwara.
Ibi bibaye mu gihe Uganda ikomeje kuvugwamo impaka ku bwisanzure bw’itangazamakuru n’uburenganzira bw’abanyamakuru bwo gukora inkuru zicukumbura no kunenga abayobozi, mu gihe Muhoozi, umuhungu wa Perezida Museveni, akomeje kugaragaza uruhare rwe muri politiki y’icyo gihugu ndetse n’inyota yo kuzahatanira kuyobora Uganda mu 2031









Comments (0)
No comments yet. Be the first to comment.
Leave a comment