Muhanga: Bamwe mu baturage barinubira ibura ry'amashanyarazi ribateza igihombo

Muhanga: Bamwe mu baturage barinubira ibura ry'amashanyarazi ribateza igihombo

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Muhanga baganiriye na ICK News bavuga ko Babura umuriro byibura inshuro enye mu cyumweru, bikabagusha mu bihombo n'ibibazo bitandukanye.

‎‎Aba baturage bavuga ko iyo umuriro w'amashanyarazi ubuze, ibikorwa bitandukanye birimo imirimo yo mu rugo, gusudira, kogosha, gukoresha imashini, ubucuruzi bukoresha amashanyarazi ndetse n'ibindi bikorwa bibinjiriza amafaranga bihagarara ndetse rimwe na rimwe bikangirika.

‎‎Ahishakiye Emmerance utuye mu Murenge wa Nyamabuye Akagari ka Gahogo Umudugudu wa Ruvumera avuga ko iyo umuriro ubuze hari ibikoresho byo mu rugo birekeraho gukora, nko gutekera ku mashanyarazi na televiziyo bityo ntibabashe gukurikira amakuru ndetse bigateza nubujura.

‎‎Yagize ati "iyo umuriro ubuze imirimo yo mu rugo ndayisubika kuko ntabwo nateka kumashyiga akenera umuriro cyangwa ngo ndebe amakuru agezweho, Kandi hari nabitwaza ko umuriro Udahari bakitwikira ijoro bakiba."

‎‎yakomeje avuga ko mu minsi ishize bamwibye ibikoresho birimo ibasi n'imyenda y'abagize umuryango we ,asaba ababishinzwe gukora ibishoboka byose umuriro ukajya ubura byibura ku manywa kugira ngo hirindwe ubujura n'umutekano muke w'abitwikira umwijima.

‎Ahishakiye Theobald utanga serivise z'Irembo mu Murenge wa Nyamabuye Akagari ka Gahogo Umudugudu wa Kamazuru yavuze ko iyo umuriro ugiye akazi ke gahagarara bitunguranye kuko nta serivise n'imwe abasha gutanga nta muriro uhari.

‎Ahishakiye yagize ati "Binteza igihombo gikomeye cyane kuko Iyo umukiriya aje ashaka serivise umuriro ukabura ashobora kutihanganira gutegereza."

‎‎Yakomeje asaba ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG) ko bwabafasha kubagezaho ubutumwa bubamenyesha igihe umuriro ugendera ndetse n'igihe ugarukira kugira ngo babashe kurinda ibikoresho byabo bishobora gutwikwa n'umuriro mu gihe ugarutse.

‎‎Ubuyobozi bwa REG buvuga ko ibura ry'amashanyarazi rya hato na hato riterwa ahanini n'imirimo yo gusana cyangwa kwagura imiyoboro, ko kandi bari gushaka igisubizo kirambye kuri iki kibazo.

Was this story useful?

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment.

Leave a comment