Kuru uyu wa Gatanu, ikipe ya Manchester United yatangaje Mauricio Pochettino nk’umutoza mushya, asimbuye Michael Carrick wirukanwe ku wa Kane.
Pochettino w’imyaka 54, yahawe inshingano zo kongera kubaka Manchester United no kuyifasha gusubira mu makipe ahatanira ibikombe mu Bwongereza no ku rwego rw’u Burayi.
Uyu mutoza ukomoka muri Argantine afite ubunararibonye mu mupira w’amaguru w’u Bwongereza, kuko yatoje amakipe ya Southsoumpton, Tottenham Hotspur na Chelsea. Usibye mu Bwongereza, kandi yanabaye umutoza mukuru wa Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, ndetse ubu yari umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Pochettino yamenyekanye cyane muri Tottenham, dore ko iyi kipe yo mu mujyi wa London yayigejeje ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League mu mwaka wa 2019. Icyakora yatsinzwe na Liverpool ibitego 2-0, bituma atayihesha igikombe.
Pochettino ategerejweho iki mu kazi gashya?
Kuza kwa Pochettino muri Manchester United bije mu gihe iyi kipe ishaka kongera kubaka ikipe ishobora guhangana n'amakipe akomeye muri Premier League, nyuma y'ibihe byaranzwe n'impinduka zitandukanye mu batoza n'umusaruro nkene kuva Sir Alex Ferguson asezeye kuyitoza mu 2013.
Pochettino kandi ategerejweho kugira uruhare mu kuvugurura imikinire 'iyi kipe, hagamijwe kongera imbaraga mu bwugarizi, hagati mu kibuga no mu busatirizi.
Abafana ba Manchester United ubu bategereje kureba uko uyu mutoza azitwara mu nshingano nshya, ndetse n'impinduka azazana mu mikinire y'iyi kipe ifite amateka akomeye muri ruhago y'u Bwongereza.
Icyakora nubwo Pochettino yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri n’igice akorera i Old Trafford, azatangira akazi ke nyuma y’imikino ibiri Leta Z’unze Ubumwe za Ameriika zifitanye na Haiti ku wa 14 na 18 Ugushyingo 2026.
Biteganyijwe ko umukino wa mbere wa Pochettino nk’umutoza wa Manchester United, azawutoza ikina na mucyeba wayo w’ibihe byose Liverpool kuri Anfield road, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, muri Premier League.




Comments (0)
No comments yet. Be the first to comment.
Leave a comment