Louise Mushikiwabo yongerewe umwaka umwe wo kuyobora OIF

Louise Mushikiwabo yongerewe umwaka umwe wo kuyobora OIF

Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo yongerewe umwaka umwe ku buyobozi bw’Ubunyamabanga Mukuru bw’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), nyuma y’uko abakuru b’ibihugu na za Guverinoma biwugize bananiwe kumvikana ku uzamusimbura.

Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, mu Nama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize OIF yabereye i Phnom Penh muri Cambodia.

Mushikiwabo yari mu bahataniraga gukomeza kuyobora uyu muryango muri manda ya gatatu, ariko kandidatire ye yahuye n’imbogamizi zishingiye ku kutumvikana hagati y’ibihugu bimwe na bimwe biwugize, by’umwihariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.

Mu bahataniraga uyu mwanya harimo Louise Mushikiwabo wari uhagarariye u Rwanda, Coumba Bâ wo muri Mauritania na Dacian Cioloș wo muri Romania na Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko nyuma iki gihugu cyaje gukuramo kandidatire ye.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiyashyigikiye ko Mushikiwabo akomeza kuyobora OIF, ishingiye ku makimbirane ifitanye n’u Rwanda. Iki gihugu cyashinjaga u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Congo, ibirego u Rwanda rwakomeje guhakana.

Kinshasa yari yaranavuze ko ishobora kuva muri OIF mu gihe Mushikiwabo yakongera gutorerwa manda ya gatatu. Icyakora, ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yatangaje ko yiteguye gukuraho kandidatire ya Juliana Amato Lumumba kugira ngo hashakwe ubwumvikane ku mukandida umwe, by’umwihariko Dacian Cioloș wo muri Romania.

U Burundi na bwo bwagaragaje ko butashyigikiye ko Mushikiwabo akomeza kuyobora uyu muryango. Ku Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Édouard Bizimana, yanditse ku rubuga rwa X ko guha Mushikiwabo manda ya gatatu byaba ari ugushyingura OIF.

Hagati aho, u Bufaransa bwagerageje gushaka ubwumvikane hagati y’ibihugu byari bifite ibitekerezo bitandukanye. Perezida Emmanuel Macron yari mu bayobozi bashishikarizaga u Rwanda na RDC gushaka umuti w’ikibazo, harimo no kureba uburyo abakandida b’ibyo bihugu bakurwaho kugira ngo hashyigikirwe undi mukandida.

Icyakora, u Rwanda ntirwemeye gukuraho kandidatire ya Mushikiwabo. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, yavuze ko nta gihugu gifite uburenganzira bwo gutegeka u Rwanda gukuraho umukandida rwatanze, ashimangira ko mu gihe ubwumvikane butabonetse hakwiye gukurikizwa amategeko agenga amatora ya OIF.

Mu gihe ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byabaga mu muhezo, Perezida Emmanuel Macron amaze kuva mu cyumba cyaberagamo yabajijwe uko byagenze, avuga ko yari yagejeje ibitekerezo bye ku bandi bayobozi, ariko ko nta cyizere na gito cyo gutsinda yari afite.

Ibi biganiro byarangiye ibihugu bigize OIF binaniwe kumvikana ku uzasimbura Mushikiwabo muri manda y’imyaka ine yari iteganyijwe gutangira mu 2027. Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, hemejwe ko Mushikiwabo akomeza kuyobora uyu muryango mu gihe cy’amezi 12, bityo amatora akazasubukurwa nyuma.

Uretse kumwongerera igihe cyo kuyobora, hemejwe ko Mushikiwabo atazongera kwiyamamaza nyuma y’icyo gihe, ndetse u Rwanda rukaba rwanenemeye ko rutazongera gutanga umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Louise Mushikiwabo yatangiye kuyobora OIF muri Mutarama 2019, nyuma yo gutorerwa uwo mwanya mu 2018. Yongeye gutorerwa manda ya kabiri mu 2022, yari iteganyijwe kurangira mu 2026.

Biteganyijwe ko ibihugu bigize uyu muryango bizongera guhitamo Umunyamabanga Mukuru mushya mu Ugushyingo 2027, uzayobora OIF muri manda y’imyaka ine ikurikira

Was this story useful?

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment.

Leave a comment