Musenyeri Balthazar Ntivuguzwa yasabye ababyeyi kwirinda kubangamira umuhamagaro abana babo biyumvamo, ahubwo ababwira k bakwiye kubaba hafi, kubaganiriza no kubashyigikira mu byemezo bafata bijyanye n’ubuzima bwabo, kuko kubitambika imbere bishobora kubakomeretsa no kugira ingaruka ku buzima bw’ahazaza habo.
Yabigarutseho ku wa 14 Ugushyingo ubwo Seminari Nto ya Kabgayi yizihizaga umunsi mukuru wa Mutagatifu Leon, umurinzi w'iri shuri.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibirori, Umwepiskopi wa Kabgayi, Musenyeri Ntivuguruzwa yashimangiye ko ababyeyi bafite uruhare rukomeye mu gufasha abana kumenya no gukurikirana umuhamagaro bumva bafite, by’umwihariko abiga mu iseminari.
Yavuze ko umwana uhitamo inzira y’ubusaseridoti aba akeneye guherekezwa, gusobanurirwa no gushyigikirwa, aho guhatirwa gukurikira gusa ibyo ababyeyi bamwifuzaho.
Ygize ati “Mbere na mbere ni uguhwitura ababyeyi bitambika imbere y’umuhamagaro w’abana. Abana birabakomeretsa, birabababaza. Baba bakeneye ko baherekezwa, bagasobanurirwa kandi bagashyigikirwa.”
Musenyeri yasobanuye ko kohereza umwana mu iseminari ariko umubyeyi atifuza ko yazaba umupadiri bishobora kuvuguruza intego y’icyo kigo, kuko uretse amasomo asanzwe ahatangirwa nk’ayandi mashuri yisumbuye, abaharererwa bahabwa n’uburere bwihariye bugamije kubafasha gusobanukirwa umuhamagaro w’ubusaseridoti n’ubutumwa bujyana na wo.

Ati “Umwana biramuremerera iyo aje kwiga, ariko umubyeyi asa n’aho yamubwiye ati ‘ugiye kwiga mu iseminari uzige neza utsinde, ariko ibyo kuba padiri ntabirimo.’”
Yasabye abana bahura n’imbogamizi zituruka ku kutumvikana n’ababyeyi ku bijyanye n’umuhamagaro wabo kudacika intege, ahubwo bakajya bagisha inama ababyeyi, abasaseridoti n’abayobozi ba seminari.
Yavuze ko bishoboka ko umwana yahuriza ababyeyi be n’abayobozi ba seminari mu kiganiro kugira ngo bafashwe gusobanukirwa n’umuhamagaro yiyumvamo. Yongeyeho ko n’Umwepiskopi, nk’uhagarariye Kiliziya mu kwakira no guherekeza imihamagaro, ashobora kugira uruhare mu gufasha ababyeyi kumva neza umwihariko wo guhamagarirwa kuba umusaseridoti.
Nyirahabimana Asterie, Visi Perezida wa Komite Nyobozi ihagarariye ababyeyi barerera muri Seminari Nto ya Kabgayi, yavuze ko abana ari impano Imana yahaye ababyeyi, bityo bakwiye kubaha ubwisanzure bwo guhitamo uko bayikorera no kuyiyegurira.
Yagaragaje ko gukurikirana umuhamagaro w’ubusaseridoti cyangwa guhitamo gushinga urugo ari inzira zitandukanye, ariko zombi zigamije gukorera abandi bijyana no gukorera lmana.
Jean Claude Hodali, umwe mu bize muri iri shuri akaba n’umubyeyi urirereramo, yavuze ko ubuzima bwo muri seminari bushobora kugora bamwe mu bana mu ntangiriro, bitewe n’imico n’imyitwarire batozwa, ariko ko uko igihe kigenda ari ko bashobora kubimenyera no kubikunda.
Ashingiye ku buhamya bwe, yavuze ko uburere yaherewe mu iseminari ari ntagereranywa, kuko bwamufashije kwitegura umuhamagaro we no kubaka ahazaza heza.
Yasabye ababyeyi kudatinya kohereza abana babo mu ieminari, kuko atari igihombo, ahubwo ari amahirwe yo guhabwa uburere n’uburezi bufite ireme. Yongeyeho ko abahize bakomeje gukorera mu nzego zitandukanye, batanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu na Kiliziya.
Ku ruhande rw’abanyeshuri, Mudahinyuka Rwakazina Christian yabwiye ICK News ko umuhamagaro ari ikibazo kiri hagati y’umuntu n’Imana imuhamagara, bityo ko umubyeyi adakwiye kuwushyiramo igitutu cyangwa kuwubangamira.
Yashimangiye ko ari byiza ko abana batangira kuganiriza ababyeyi babo hakiri kare ku muhamagaro biyumvamo, kugira ngo igihe cyo gufata icyemezo kizagera baramaze kubyumva no kubitekerezaho.
Yavuze ko iyo habayeho kutumvikana hagati y’umwana n’ababyeyi, isengesho no kugisha inama abayobozi babafasha guherekeza imihamagaro bishobora kugira uruhare mu gukemura izo mbogamizi.
Ati “Babyeyi, mudushyigikire, mutuganirize, tujye inama bigendanye n’icyo twiyumvamo Imana iduhamagarira. Byose bizagenda neza.”
Mpano Irakoze Chryspe, uhagarariye abanyeshuri, na we yavuze ko uburere bahabwa mu iseminari bubafasha kumenya umuhamagaro wabo n’icyo Imana ibashakaho, asaba ababyeyi kubashyigikira mu rugendo rwo kuwumenya no kuwukurikira, ibindi bakabiharira Imana kugira ngo hakorwe ugushaka kwayo.
Iseminari Nto ya Kabgayi imaze imyaka isaga 113 itanga uburezi n’uburere, kuri ubu ikaba ifite abanyeshuri 443 biga mu cyiciro rusange no mu mashami y’ubumenyi arimo Math and Science Stream 1 na Math and Science Stream 2, yasimbuye amashami ya PCM, PCB na MCB yari asanzwe ahari.
Muri iyo myaka, iri shuri ryagize uruhare rukomeye mu gutegura abapadiri n’abandi bayobozi bakomeje gutanga umusanzu muri Kiliziya no mu iterambere ry’igihugu. Rikomeje kandi gutoza abo rirera gukurikiza urugero rwa Mutagatifu Léon, umurinzi waryo wabaye ikirangirire mu mateka ya Kiliziya, cyane cyane mu gukomera ku kwemera, ubwitange no gukorera abandi.







Comments (0)
No comments yet. Be the first to comment.
Leave a comment