Perezida wa Cabo Verde, José Maria Neves, yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri y’imyaka itanu, nyuma yo gutsinda amatora yabaye ku Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, nk’uko ibyavuye mu matora by’agateganyo byabitangaje.
Ibyavuye mu matora byatangajwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, kuri televiziyo y’igihugu, hashingiwe ku majwi yari amaze kubarurwa mu biro by’itora. Byagaragaje ko Neves yagize amajwi 63.8%, mu gihe byari bisabwa ko umukandida agira arenga 50% kugira ngo atsinde mu cyiciro cya mbere, hatabayeho ko amatora asubirwamo.
Aya makuru yatangajwe mu gihe Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Amatora muri Cabo Verde (CNE) yari ikomeje gukurikirana ibarura ry’amajwi no gutegura gutangaza ibyavuye mu matora bya nyuma.
Neves yatsinze abakandida batanu bari bahanganye, barimo Joana Rosa, wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera, wabonye amajwi 31.6%. Rosa yari umukandida w’Ishyaka rya Movement for Democracy (MpD).
Abandi bakandida bane ni Gilson Alves, Antero Tavares, Casimiro de Pina na Loisito Tavares de Sousa, buri wese yabonye amajwi ari munsi ya 1%.
Mu ijambo rye nyuma yo kubona ibyavuye mu matora, Joana Rosa yemeye ko yatsinzwe, avuga ko yari yamaze no guhamagara Neves kugira ngo amushimire ku intsinzi yagize.Yavuze ko kuba ari we mugore wa mbere uhataniye umwanya wa Perezida muri Cabo Verde ari intambwe iganisha ku kongera uburinganire hagati y’abagore n’abagabo mu miyoborere y’igihugu.
Ku ruhande rwe, Neves yashimangiye ko azakorera Abanya-Cabo Verde bose, baba mu gihugu cyangwa hanze yacyo. Yavuze ko azaharanira kuzamura imishahara, kurwanya ubukene no guteza imbere demokarasi n’ubukungu budaheza.
Ibyavuye mu matora byerekanye ko Neves yari afite amajwi arenga 50% yari akenewe kugira ngo atsinde mu cyiciro cya mbere, bityo hakaba hatagombaga kuba ikindi cyiciro cy’amatora.
Mu gihe cyo kwiyamamaza, abakandida bibanze cyane ku kibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko, amahirwe yo kubona akazi no kwimuka kw’Abanya-Cabo Verde bagana mu bindi bihugu bashaka imibereho myiza.
José Maria Neves, ufite imyaka 66, yatangiye kugira uruhare rukomeye muri politiki ya Cabo Verde mu myaka ya za 1990, aho yabaye umwe mu bayobozi b’ishyaka rya African Party for the Independence of Cabo Verde (PAICV). Yabaye kandi umudepite n’umuyobozi w’akarere ka Santa Catarina, mbere yo kuba Minisitiri w’Intebe mu 2001.
Yamaze imyaka 15 kuri uwo mwanya, kugeza mu 2016, mbere yo kwiyamamariza umwanya wa Perezida. Mu 2021 ni bwo yatorewe bwa mbere kuyobora Cabo Verde, none yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora iki gihugu mu yindi myaka itanu.
Akomoka mu ishyaka rya PAICV, rifite umurongo wa politiki uharanira imibereho myiza y’abaturage .Iri shyaka ryatsinze amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye muri Gicurasi 2026, rigira imyanya 37 kuri 72, bituma Francisco Carvalho aba Minisitiri w’Intebe.
Cabo Verde ni igihugu kigizwe n’ibirwa biherereye mu Nyanja ya Atlantika, ku birometero bisaga 600 mu burengerazuba bw’umugabane wa Afurika. Cyahoze gikolonizwa na Portugal, gifite abaturage bagera ku bihumbi 500, nubwo umubare munini w’abagikomokamo uba hanze yacyo, cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Portugal.
Iki gihugu kiri mu bihugu bya Afurika bifite demokarasi ihamye, ariko kimaze igihe gihanganye n’ikibazo cy’urubyiruko rwinshi rujya gushaka akazi mu mahanga.
Cabo Verde ikoresha uburyo bw’imiyoborere buhuza ubutegetsi bwa Perezida n’ubushingiye ku Nteko Ishinga Amategeko. Minisitiri w’Intebe ni we uyobora ibikorwa bya Guverinoma, mu gihe Perezida afite inshingano zirimo kurengera Itegeko Nshinga, guhagararira igihugu no kugira ububasha bwo kwanga gushyira umukono ku mategeko yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko cyangwa kuyasubizayo kugira ngo yongere asuzumwe.
Neves azakomeza kuyobora iki gihugu mu yindi manda y’imyaka itanu, mu gihe ategerejweho gukomeza guhangana n’ibibazo by’ubushomeri, ubukene no kwimuka kw’urubyiruko rushaka amahirwe y’akazi mu mahanga.









Comments (0)
No comments yet. Be the first to comment.
Leave a comment