Kuri uyu wa Kabiri Tariki 21 Mata 2026, umwaka umwe uruzuye Papa Fransisiko atabarutse, kuko byabaye ku wa 21 Mata 2025, nyuma yo ku mara imyaka 12 ayoboye Kiliziya. Nubwo hari agahinda n’icyuho yasize mu mitima ya benshi, Kiliziya Gatolika n’isi muri rusange ifite umurage ukomeye imukesha, uwo murage ukaba warakomejwe kandi ukomeje gutezwa imbere n’umusimbura we, Papa Léon XIV.
Inkuru yatangajwe na Vatican News igaragaza ko uwo murage utagarukira ku nyandiko cyangwa amagambo gusa, ahubwo ari urugendo rugaragarira mu bikorwa no mu byemezo bifatwa n’ubuyobozi bushya bwa Kiliziya.
Sinodalite, inzira ikomeje gushyirwamo imbaraga
Kimwe mu by’ingenzi Papa Fransisiko yashyize imbere ni sinodalite, bisobanuye uburyo Kiliziya yita ku kugendera hamwe n’ubufatanye. Papa Léon XIV akimara gutorwa, yahamije ko ashaka “Kiliziya igendera hamwe”. Yanemeje ko inama nkuru ya sinodi izaba mu Ukwakira 2028, gahunda yari yatangijwe na Fransisiko mbere y’uko yitaba Imana.
Inyandiko z’ingenzi zikomeje kuyobora Kiliziya
Umurage wa Fransisiko ugaragarira no mu nyandiko ze zikomeje kwifashishwa mu miyoborere ya Kiliziya. Harimo inyandiko ‘Amoris Laetitia’ ivuga ku muryango, izaganirwaho n’abayobozi ba Kiliziya ku isi mu Ukwakira 2026.
Hari kandi ‘Evangelii Gaudium’, ifatwa nk’inkingi ya mwamba mu iyogezabutumwa. Papa Léon XIV yakomeje gushishikariza Abakaridinali kuyishingiraho mu gushaka uburyo bwo kwamamaza Inkuru Nziza muri iki gihe.
Indi nyandiko ni ‘Praedicate Evangelium’, igena imikorere ya ‘Curie romaine’, ikaba ikomeje gushyirwa mu bikorwa no kunozwa n’ubuyobozi bushya.
Gukomeza gushyigikira no kwita ku baciye bugufi n’ibibazo by’isi
Mu bikorwa by’iyobokamana n’imibereho myiza y’abantu, Papa Léon XIV akomeza umurongo wa Fransisiko. Mu nyigisho ze za mbere, yagarutse ku rukundo rw’abakene no gushyira umuntu imbere y’inyungu z’ubukungu.
Ku bijyanye n’abimukira, ateganya gusura Lampedusa muri Nyakanga, akomeza ubutumwa Fransisiko yahoraga atanga bwo kurengera ubuzima n’uburenganzira bw’abimukira.
No ku bidukikije, inyigisho za Fransisiko zo mu nyandiko ‘Laudato Si’ ziracyafatwa nk’ishingiro mu kurinda “urugo rusange” rw’isi.
Papa Francisco yavutse ku wa 17 Ukuboza 1936 i Buenos Aires muri Argentine, avuka ku babyeyi b’Abataliyani. Yabanje kwiga ibijyanye n’Ubutabire, nyuma yumva umuhamagaro wo kuba umupadiri, yinjira mu Bayezuwiti, yiga filozofiya na Teolojiya. Yahawe ubupadiri mu 1969.
Mu1992 yabaye Umwepiskopi wungirije wa Buenos Aires, nyuma ayibera Arkiyepiskopi mu 1998. Mu 2001, Papa Yohani Pawulo II yamugize Karidinali. Mu 2013, yatowe nka Papa asimbuye Papa Benedigito wa XVI, aba uwa mbere ukomoka muri Amerika y’Epfo, anahitamo izina “Fransisiko” rigaragaza ukwicisha bugufi no kwita ku bakene.
Mu myaka 12 yamaze ayobora Kiliziya, yashyize imbere ubutabera, amahoro, kurengera ibidukikije no kwegera abakene. Yitabye Imana ku wa 21 Mata 2025, asize umurage ukomeye ukomeje kuyobora Kiliziya n’isi muri rusange.
Umwanditsi: Mujyakera Emmanuel
