Louise Mushikiwabo uhataniye gukomeza kuyobora OIF yitabiriye Ihuriro rya 10 rya Dakar

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yitabiriye ku nshuro ya 10 Ihuriro Mpuzamahanga rya Dakar ryibanda ku mahoro n’umutekano muri Afurika.

Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mata 2026 na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye. Ihuriro rya Dakar ni igikorwa cyo ku rwego rwo hejuru gihuza abakuru b’ibihugu, abafata ibyemezo, impuguke n’abafatanyabikorwa batandukanye, bagamije gusuzumira hamwe ibibazo by’umutekano Afurika ihanganye na byo no kurebera hamwe ingamba zo kubikemura, mu gihe isi iri mu bihe by’impinduka zikomeye.

Mu bayitabiriye harimo kandi Perezida wa Sierra Leone akaba n’Umuyobozi uriho w’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS), Julius Maada Bio, ndetse na Perezida wa Repubulika ya Kisilamu ya Mauritania, Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani.

Nyuma yo gufungura ku mugaragaro iyi nama, Perezida Bassirou Diomaye Faye yakiriye Louise Mushikiwabo mu biro bye. Bagiranye ibiganiro byibanze ku mubano mwiza uri hagati ya OIF na Sénégal, kimwe mu bihugu byashinze uyu muryango, ndetse no ku mbogamizi zikomeye zugarije isi muri iki gihe n’uburyo zakwitabirwa.

Louise Mushikiwabo yasabye Sénégal gushyigikira kandidatire ye kongera kwiyamamariza kuyobora OIF

Muri ibyo biganiro, Mushikiwabo yanagaragaje ko akomeje gusaba Sénégal n’ibindi bihugu bigize OIF kumushyigikira muri kandidatire yo kongera kwiyamamariza kuyobora uyu muryango.

Louise Mushikiwabo yabaye Umunyamabanga Mukuru wa kane wa OIF, atangira manda ya mbere y’imyaka ine mu Kwakira 2018, nyuma yo gutsinda Umunyakanadakazi Michaëlle Jean. Mu Gushyingo 2022, yatorewe manda ya kabiri ku bwiganze bw’amajwi, nta mukandida bahanganye.

Mu gihe amaze ayoboye OIF, uyu muryango wagaragaje intambwe zirimo kongera umusanzu w’ibihugu wari umaze imyaka 13 udahinduka, mu gihe ibikorwa n’imishinga byariyongereye. Mu kiganiro yahaye Jeune Afrique muri Gashyantare 2026, Mushikiwabo yavuze ko ingengo y’imari ya OIF yiyongereye kandi ko umuryango wahawe uburenganzira bwo gushaka inkunga mu nzego z’abikorera kugira ngo wihutishe ishyirwa mu bikorwa ry’intego zawo.

Abandi bamaze gutangaza kandidatire yabo kuri uyu mwanya barimo Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na Dacian Ciolos, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Romania.

U Rwanda rukomeje gusaba ibihugu bigize OIF gushyigikira kandidatire ya Mushikiwabo. Mu bihugu ruherutse koherereza ubu busabe harimo Ghana, Tchad, Ibirwa bya Maurice, Repubulika ya Congo, Seychelles na Sénégal.

Biteganyijwe ko kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 16 Ugushyingo 2026, mu mujyi wa Phnom Penh muri Cambodge hazabera inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ya OIF, ari na bwo hazatorwa Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.

Mu gihe yaba yongeye gutorerwa uyu mwanya, Mushikiwabo yaba abaye umwe mu banyamabanga bakuru bamaze igihe kinini bayoboye OIF, akegera amateka ya Abdou Diouf wayoboye uyu muryango kuva mu 2003 kugeza mu 2014.

Umunyamakuru: Ushindi Paul Balozi