Abatuye n’abakorera mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Muhanga bakomeje kwinubira ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rikunze kugaragara cyane mu masaha ya nimugoroba, ikibazo bavuga ko kibabangamira mu bikorwa byabo bya buri munsi kikabateza igihombo.
Iki kibazo cyatangiye kugaragara cyane mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Ukuboza, aho umuriro ugenda mu masaha ya nimugoroba, rimwe na rimwe ukamara amasaha arenga abiri utaragaruka. Ibi bibangamira cyane imirimo ikenera amashanyarazi, ibiviramo abakora iyo mirimo guhagarika ibikorwa byabo nk’uko bamwe mu baganiriye na ICK News babihamya.
Akingeneye Darine, ukora mu icapiro mu mujyi wa Muhanga, avuga ko ibura ry’umuriro rituma akazi gahagarara burundu.
Agira ati: “Iyo nta muriro uhari, nta kintu na kimwe tuba dushobora gukora. Abakiriya baraza bagasanga nta muriro dufite, bagahitamo kujya ahandi. Ibyo bituma tutabasha gutanga serivisi kandi bikanadutera igihombo.”
Ku rundi ruhande, Bihoyiki David, ukora umwuga wo gutwara abagenzi ku igare mu bice byo mu mujyi wa Muhanga, asobanura ko ibura ry’umuriro ribashyira mu kaga, cyane cyane ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda.
Ati: “Nubwo amasaha yo gukora ku banyonzi aba yarangiye saa kumi n’ebyiri za nimugoroba hari igihe umuntu aba akiri munzira ataha, iyo rero nta muriro dufite bishobora guteza impanuka biturutse ku kuba mu muahanda hatabona.”
Niyonkuru Valentine na we agaragaza ko ibura ry’umuriro riri kugaragara muri iyi minsi rikurura umutekano muke, by’umwihariko abajura bakitwikira umwijima bakiba.
Ati: “Iyo bwije abantu baba bavuye guhaha cyangwa mu zindi gahunda zabo. Umuriro iyo ugiye, haba umwijima ukabije, bigatuma abajura babona aho bahera kuko baba bazi ko batazamenyekana. Ni bwo twumva ngo bibye telefone, ibiribwa n’ibindi.”
Si ikibazo kiri kugaragara muri Muhanga gusa, kuko hirya no hino mu gihugu hari utundi duce turi gutaka kubura umuriro.
Ku ruhande rw’Ikigo cy’Igihugu Ishinzwe Ingufu (REG), kibinyujije ku rukuta rwacyo rwa X ku wa 12 Ukuboza, cyatangaje ko iki kibazo giterwa n’imirimo yo gusana no kwagura imiyoboro y’amashanyarazi.
REG yagize iti: “Turisegura ku batabuguzi bacu. Muri iyi minsi dufite ikibazo cy’ibura ry’umuriro mu duce tumwe na tumwe, bitewe n’imirimo yo gusana no kwagura imiyoboro y’amashanyarazi, bityo hamwe na hamwe bakaba badafite umuriro.”
Mu gihe iki kibazo kitaracyemuka burundu, REG yasabye abafatabuguzi bayo gukomeza kwitwararika no gufata ingamba zikwiye mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa n’ibura ry’amashanyarazi.
