Umutoza Mushumba Charles wari umaze iminsi atandukanye n’ikipe ya REG BBC yamaze kwerekeza mu ikipe ya APR W BBC.

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 06 Nzeri 2024, nibwo ICK News yamenye ko uyu mutoza umenyerewe cyane muri Basketball y’u Rwanda, yabaye umutoza mukuru w’ikipe ya APR Women Basketball Club isanzwe ikina mu kiciro cya mbere mu Rwanda.

Mushumba Charles yari amaze igihe kingana n’ibyumweru 2 , nta kipe afite nyuma y’uko atandukanye n’ikipe ya REG BBC ku bwumvikane bw’impande zombi cyane ko yari afite amasezerano amugeza mu mwaka wa 2025.

Mushumba Charles azwi cyane mu kuzamura impano z’abana b’Abanyarwanda muri Basketball by’umwihariko mu bakobwa kuko ikipe y’igihugu y’u Rwanda byibuze 95% bose bamunyuze mu biganza bityo akaba agiye kwisanga ahantu he.

Mu mwaka wa 2023 , umutoza Mushumba Charles yari yungirije umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Dr Cheick Saar mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’ Isi.

Mushumba Charles Kandi yatoje mu makipe atandukanye arimo IPRC South, REG BBC, amakipe y’igihugu y’abato ndetse na IPRC Kigali.

Biteganyijwe Mushumba azaba ari umutoza wa mbere akungirizwa na Dรจo usanganywe iyi kipe by’ umwihariko bahereye mu mikino ya kamarampaka (betPawa Playoffs)

APR W BBC kuri ubu ikomeje imyitozo, ni yo isanzwe ifite Igikombe cya Shampiyona cya 2023.