Kuva kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Kanama 2024, abakuru b’ibihugu na za guverinoma bo mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) bateraniye mu nama idasanzwe mu murwa mukuru wa Zimbabwe i Harare mu rwego rwo kwiga ku bibazo binyuranye byugarije bimwe mu bihugu bigize uyu muryango.
Iyi nama yakoranyije abayobozi b’ibihugu 16 bigize uyu muryango, yibanze cyane ku kibazo cy’ikwirakwira ry’ubwoko bushya bw’ubushita bw’inkende (mpox), icyorezo gikomeje kwibasira cyane Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (DRC) kikaba kimaze kugera mu bihugu icyenda bituranye na DRC, ndetse n’ibindi by’amahanga nka Sweden na Pakistan.
Ni icyorezo kandi cyamaze gushyirwa mu rwego rw’ibibazo mpuzamahanga by’ubuzima no bibangamiye isi ku buryo hakenewe ingamba zikarishye.
Hanagarutswe ku kibazo cy’amapfa akomeye yibasiye aka karere, aho abaturage bagera kuri miliyoni 68 muri Afurika y’Amajyepfo bahangayikishijwe n’ibura ry’ibiribwa.
Ibi byatewe no kuba imvura itarigeze igwa ku gihe bigatuma imyaka y’ibiribwa yangirika ku buryo byagize ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi muri aka karere.
Uretse ibyo kandi, hanagarutswe ku kibazo cy’imyigaragambyo n’ihohoterwa rikomeje kuvugwa mu gihugu cya Zimbabwe, aho hari bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi n’abaharanira uburenganzira bwa muntu batawe muri yombi.
Ni ibibazo byateje impungenge ku nteko ya SADC ndetse biganirwaho nk’imwe mu ngingo zikomeye.
Si muri Zimbabwe gusa hari ibazo by’umutekano kuko hashize imyaka irenga ibiri mu Burasirazuba bwa Kongo hari imirwano ihuje Inyeshyamba na AFC/M23 n’Igisirikari cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.
Inama ya SADC yasabye ko hakongerwa ubushake n’ibikorwa byo guhangana n’ibibazo byugarije akarere, birimo ubuzima, umutekano, n’ubukungu.
Abagize inama bemeje ko hagomba gushyirwaho ingamba zihamye zo kubungabunga ubuzima bw’abaturage, gukemura ibibazo by’ibiribwa, no kurengera uburenganzira bwa muntu mu karere kose.
Ubuyobozi bwa SADC bwiyemeje gukorana n’imiryango mpuzamahanga nk’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) n’Ikigo cy’Afurika gishinzwe kurwanya indwara (Africa CDC) mu guhangana n’izi ngaruka.
