OIP-1.jpg

WASAC iributsa abaturage kwirinda gusesagura amazi mu gihe cy’impeshyi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) kirasaba abaturage kwirinda gusesagura amazi muri iki gihe cy’impeshyi.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko mu bice bimwe na bimwe by’igihugu hari abaturage bakomeje kugaragaza ko batakibona amazi ahagije.

Mu kiganiro na ICK News, Bwana Bimenyimana Robert ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri WASAC asaba abaturage gukoresha amazi neza haherewe mu ngo.

Ati “Duhereye nko mu rugo, hari igihe usanga umuntu afite amazi mu rugo yajya gukaraba intoki cyangwa koza amenyo ugasanga afunguye robine, Ibyo nabyo ni ugupfusha ubusa amazi kuko wakabaye uvoma amazi aringaniye mu kintu runaka aho kugira ngo amanukire mu matiyo nta kindi akoze kandi wagira ikindi uyakoresha nko gukoropa, kuhira n’ibindi.”

Bwana Bimenyimana akomeza agira ati “Urumva nk’imodoka niba yashoboraga kuba yakozwa n’amajerikani abiri uyarondereje, ariko ugasanga umuntu yafashe umupira ashyize ku modoka arimo aroza bikarangira akoresheje nk’amajerikani atari munsi y’icumi.”

Mu gihe hataraboneka igisubizo kirambye kuri buri muturage, WASAC itangaza ko ubu igikorwa ari ugusaranganya amazi ahari ku baturage bose.

Nubwo bimeze gutya ariko, Bwana Bimenyimana yizeza ko mu myaka itanu iri imbere ikibazo cyo kubura amazi kizaba cyarabaye umugani.

Ati “Nk’uko bigaragazwa n’ibarurishamibare, WASAC ibasha kugeza amazi kuri 82.3 by’Abanyarwanda, bisobanuye umuntu ushobora kubona amazi mu bice by’icyaro nibura muri metero 500 cyangwa se nibura muri metero 200 mu bice by’umugi. Gusa igihari ni uko hari imishinga itandukanye bitewe na buri karere igamije kongera ingano y’amazi ahagera. Hari iyatangiye gushyirwa mu bikorwa hari n‘iyo duteganya ku buryo mu myaka itanu 100% by’abaturage bazaba babona amazi meza.”

Muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere mu myaka irindwi, NST1, byari biteganyijwe ko izarangira 100% by’Abanyarwanda bagerwaho n’amazi meza, intego itarabashije kugerwaho kubera impamvu zirimo imiturere nk’uko Umuhumuza Gisèle uyobora WASAC aherutse kubitangariza RBA.

Yagize ati “Imiturire yariyongereye cyane irenga aho twari dusanzwe dufite imiyoboro y’amazi. Aho bidukomereye cyane ni muri ibi bice byagukiyemo Kigali.”

Umuhumuza Gisèle

Yavuze ko ibi biri mu byatumye hakorwa igenamigambi rishya ndetse n’igishushanyombonera kirambye kizageza mu 2050 kikanagaragaza aho amazi azaturuka ndetse n’abaturage bazaba bayakeneye.

Ibi bizasaba gukuba inshuro hafi 10 ibipimo by’amazi ahari uyu munsi no gushyiramo ishoramari rinini.

Imwe mu mishinga migari iteganyijwe mu myaka itanu iri imbere izasiga abaturage 100% bagezweho n’amazi meza, bavuye kuri 82.3% bahari uyu munsi.

Hazubakwa kandi hagurwe inganda zitunganya amazi 11 mu gihugu hose byongere amazi atunganywa ku munsi agere kuri 563,000 m3 avuye kuri 329,652 m3 atunganywa uyu munsi.

Inganda ziteganywa kubakwa ni urwa Ngororero, Sake, Kivu Belt, Volcano Belt, Ngoma River, Kagaga II, n’urwa Mwange.

Hazagurwa kandi inganda z’amazi za Karenge, Muhazi, Nzove, n’urwa Mutobo.
Hazasanwa kandi imiyoboro y’amazi ifite uburebure bw’ibilometero 3,274 bizafasha kugabanya amazi apfa ubusa ameneka mu mijyi ndetse no mu bice by’icyaro hasanwe igera kuri 432.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads