Ubwo yari mu Ihuriro ry’Urubyiruko ‘Igihango cy’Urungano’ kuri uyu wa Gatandatu, tariki 8 Kamena 2024, Madamu Jeannette Kagame yibukije urubyiruko ko arirwo ruzandika amateka y’indi myaka 30 iri imbere.
Ihuriro ry’Urubyiruko ‘Igihango cy’Urungano’ ryari ribaye ku nshuro yaryo ya kane, ryabereye mu Intare Arena ryitabirwa n’urubyiruko rusaga 1,500 rwari rwaturutse hirya no hino mu gihugu hagamijwe Kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’intego rusange y’iri huriro.
Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko, Madamu Jeannette Kagame yibukije uru rubyiruko ko ari rwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda, kandi ko ibibazo Igihugu kirwana na byo kuri ubu bifite isura yindi, isaba urubyiruko gutekereza inzira y’urugamba bafite, ariko abibutsa ko Igihugu kitazabatererana muri urwo rugamba.

Yagize ati “”Ntitwifuza kubabwiriza uko muzabigenza. Ibibazo turwana na byo bifite indi sura ibasaba gutekereza inzira y’urugamba mufite. Muhumure ntituzahwema kubagira inama no kubaba hafi, ariko amateka y’indi myaka 30 ije kandi inarenga, ni mwe muzayandika.”
Madamu Jeannette Kagame yibukije uru rubyiruko ko uru rugamba rusaba kutajenjeka na gato, abasaba ko mu gihe babonye uwashaka guhungabanya ibyagezweho mu buryo ubwo ari bwo bwose, bagomba kumwamagana.
Yagize ati “Mu gihe tubonye uwashaka guhungabanya ibyo tumaze kugeraho, yaba avuga, yandika cyangwa agerageza no kubikora kuko tuzi aho byatugejeje, ni inshingano yacu kumwamagana, kumurwanya no kumutsinda”.
Akomeza agira ati “Gutsindwa cyangwa kunanirwa ntibiri mu mahitamo yanyu. U Rwanda ruhore mu mutima, ubwenge no mu maboko yanyu.”
Madamu Jeannette Kagame yongeyeho ko byashobokaga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Abanyarwanda biremamo ibice bakarangwa n’ivangura, ariko avuga ko bahisemo kuba Abanyarwanda, kandi bahitamo ubumwe.
Ati “Rubyiruko, bana bacu, byarashobokaga ko nyuma ya Jenoside twiremamo ibice, tukarangwa n’ivangura ariko twahisemo kuba Abanyarwanda, twahisemo ubumwe. Ntabwo ari uko ari byo byari byoroshye ahubwo ni uko ari wo murage dukwiye gukomeza guhererekanya uko ibisekuru bikurikirana.”
Kuva mu mwaka wa 2021, hategurwa Ihuriro ‘Igihango cy’Urungano’. Muri 2023 ryaherukaga kubera mu Karere ka Gisagara.
Iri huriro ritegurwa na Minisiteri y’Urubyiruko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Umuryango Imbuto Foundation, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’izindi nzego zinyuranye.
Intego rusange y’iri huriro ni ukwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kwibukiranya ingaruka Jenoside yagize ku Banyarwanda n’urubyiruko ku buryo bw’umwihariko no kwivugururamo Imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya.