Mu gihe abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari mu myiteguro yo gusubira ku mashuri, nibura Leta umunani muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu nzira yo gutora itegeko ribuza abanyeshuri kujyana telefoni mu mashuri.
Ni mu gihe amashuri menshi muri Amerika yamaze kubuza abana kujyana telefoni zabo ku ishuri kuko nibura ibigo bisaga ibihumbi 4800 bimaze guhagarika ikoreshwa rya telefoni ku banyeshuri.
Nubwo bamwe mu babyeyi bagaragaza impungenge ko abana babo bazajya babura uko babamenyesha mu gihe baba bagiriye ikibazo ku ishuri, ubushakashatsi bugaragaza ko atari byiza ko abana bigana telefoni.
Nk’uko ubushakashatsi bwa ‘Common Sense Media’ bwo muri 2023 bubivuga, 97% by’abana bari hagati y ’imyaka 11 kugeza 17 bakoresha telefone mu masomo, mu gihe cy’iminota 43 bari kureba muri telefone zabo hagati mu masomo cyangwa mu gihe cy’ifunguro rya saa sita cyangwa muri siporo, bashobora kugumana ibyo barebaga muri telefoni, bakagira igihe gito cyo kuganira, gukina cyangwa no kwinezeza n’inshuti zabo.
Kuba umwana atabasha gukina n’abandi si byiza kubuzima , nk’uko umushakashatsi mu by’imitekerereze y’abantu Jonathan Haidt yabyanditse mu gitabo cye “The Anxious Generation: How the Great Rewiring of Childhood is Causing an Epidemic of Mental Illness”.
Iki gitabo kigaragaza ko kimwe mu bintu by’ingenzi abana bakwiye gukor ari ugukina n’abandi bana, kuko iyo baganira n’abandi bituma biga kubana n’abandi kandi bakamenya gukora ibikorwa bitandukanye. Binatuma kandi biga ko bashobora guhangana n’izindi nzitizi bazahura nazo mu gihe kizaza.
Nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwa Pew Research Center, 72% by’abarimu bo mu mashuri yisumbuye ya Leta bavuze ko gukoresha telefone bituma abanyeshuri babura umwanya wo kwiga mu mashuri yabo. Buvuga ko iyo abana bari kwirebera muri telefone zabo, bituma babita ku masomo yabo kuko ubushakashatsi bwinshi buvuga ko ubwonko bwa muntu butabasha gukora ibintu byinshi icyarimwe.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi, siyansi n’umuco (UNESCO) yo muri 2023 igaragaza ko kwita ku bana itanga umuburo ko n’ubwo ikoranabuhanga mu ishuri rishobora kugira akamaro mu myigire y’abanyeshuri, rishobora no kugira ingaruka mbi igihe rikoreshejwe nabi cyangwa rikoreshwa cyane by’umwihariko ku mikoreshereze ya telefone zigendanwa.
N’ubwo kuba hafi y’igikoresho cy’ikoranabuhanga byagaragaye ko bituma abanyeshuri batiga neza kandi bikagira ingaruka mbi ku myigire yabo mu bihugu 14, iyo raporo ivuga ko munsi ya kimwe cya kane cy’ibihugu ku isi byaciye ikoreshwa rya telefone zigendanwa mu mashuri. Ibihugu byabiciye birimo Ubufaransa, bwashyizeho iryo tegeko mu mwaka wa 2018, Ubutaliyani, aho abarimu bakusanya telefone z’abanyeshuri ku ntangiriro z’umunsi, Finlande, n’u Buholandi. Hashingiwe kuri ibi, UNESCO isaba ko habaho itegeko mpuzamahanga ryo guca ikoreshwa rya telefone zigendanwa mu mashuri.