Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo yibukije urubyiruko rugororerwa mu Kigo Ngororamuco cya IWAWA ko umwanya wabo utagakwiye kuba uri Iwawa ko ahubwo bagakwiye kuba bari mu bikorwa byo kwiyubaka no kubaka igihugu.
Ibi Musenyeri Anaclet yabivuze kuri uyu wa 13 Kamena 2024, ubwo yari yasuye urubyiruko rugororerwa ku kirwa cya IWAWA kiri mu Kiyaga cya Kivu.
Mu butumwa yagejeje kuri uru rubyiruko, Musenyeri Anaclet yavuze ko abagororerwa IWAWA bagomba guharanira gusubira guteza imbere igihugu cyane ko igihugu kigaragaza ko kibakunda.
Ati “Umwanya wanyu ntabwo ari aha ngaha. Umwanya wanyu wagomye kuba uri ahandi, mwiyubaka mwiteza imbere, muteza imbere iguhugu cyacu, muteza imbere imiryango yanyu. None uyu munsi mwibujijwe ayo mahirwe mubera igihugu cyacu umuzigo uremereye cyane ariko igihugu cyacu ntigicika intege, kirabakunda cyane kubona gifata iyi gahunda kigashaka ibyangombwa, kigashaka imibereho yanyu, kigashaka imyuga mwigira aha ngaha, ibyo byose ni umutungo wagombye kuba ukora ibindi, uzamura igihugu mu bundi buryo, ariko ntabwo igihugu kibatererana.”

Musenyeri Anaclet akomeza avuga ko Kiliziya, amadini n’amatorero bitazahwema gufatanya na Leta mu kwita ku rubyiruko.
Ati “Natwe nka Kiliziya, amatorero n’amadini kuko dufatanya na Leta, niyo mpamvu mubona aha ngaha tuba twaje, ni ukugira ngo tubafashe kongera kugaruka mu nzira nziza.”

Muri uru ruzinduko kandi, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza yatanze amasakaramentu y’ibanze ku babyiteguye barimo 22 bahawe Batisimu na 40 bahawe Isakaramentu ry’Ugukomezwa. Ni mu gihe abandi 8 bahisemo kugarukira Imana.
Ivomo: Kinyamateka.rw