Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugarika barashyira mu majwi zimwe mu nzego z’ubuyobozi kurangarana ibibazo byabo.
Ni ibyagaragarijwe Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Mukama Abbas mu nteko y’abaturage yabereye mu Kagari ka Bihembe kari mu Murenge wa Rugarika kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Ukuboza 2024.

Ikiganiro Mukama yagiranye n’aba baturage cyari mu murongo w’ibikorwa byateguwe n’ Urwego rw’Umuvunyi ngo biherekeze Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa. Ni icyumweru cyatangiye tariki ya 31 Ugushyingo kizasozwa tariki ya 9 Ukuboza 2024, aho gifite insanganyamatsiko igira iti “Dufatanye n’urubyiruko kurwanya ruswa: Dutegure inyangamugayo z’ejo hazaza”
Bimwe mu bibazo byagaragarijwe muri iki kiganiro birimo kuba hari bimwe mu bibazo by’abaturage byagejejwe mu nzego z’ubuyobozi ariko zikaba zitarabikemuye, by’umwihariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rugarukwaho ku bakora ihohoterwa ntibahanwe.
Mukandanga Annonciatha avuga ko afite umwana wakubiswe akamburwa n’ibyo yari afite gusa ngo abamukubise baracyidegembya ku buryo ikibazo kimaze amezi 5 kitarakemurwa.
Avuga ko ikirego yakigejeje ku buyobozi bw’akagari ndetse na RIB muri Nyakanga.
Cyuzuzo Marlene nawe utuye mu Kagari ka Bihembe avuga ko yishinganisha kubera uwitwa Musengimana uhora amubwira ko azamwicira abana.

Ati: “Hari umugabo witwa Musengimana twigeze kugirana ikibazo ndamurega baramufunga nyuma bavuga ko icyaha kitamuhama baramufungura, none n’ubundi kuva yafungurwa ahora antoteza ambwira ko azanyicira abana akabajugunya mu bwiherero. Ikibazo cyanjye nakigejeje kuri RIB ariko ntacyo irabikoraho kandi iyo mbibwiye ubuyobozi buvuga ko abikora kubera ubusinzi.”
Kuri ibi bibazo, Umuyobozi wa RIB mu karere ka Kamonyi, Mukandahiro Jeanne d’Arc yagiriye inama aba baturage kongera kugana ibiro bya RIB bagatanga ikirego cyangwa se bagakurikirana aho ikirego kigeze.
Mukama Abbas, Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa avuga ko muri iki cyumweru gitegurwa buri mwaka, kuri ubu bakaba barahisemo gusura abaturage ngo baganirizwe bamenye ko igihugu kiyemeje umuco wo kutihanganira umuntu wese urya ruswa no gukemura ibibazo byabo.
Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko nta muturage ukwiye gusiragizwa.
Ati: “Ubu aho bigeze twahisemo gutanga telefoni zacu kugira ngo umuturage uzagira ikibazo azampamagare kuko bituma tunamenya umuyobozi wakoreye amanyanga umuturage ubundi tugakurikirana kuko nabyo biri mu nshingano zacu. Rero umuyobozi uwo ariwe wese watuma umuturage asiragira tuzamutangaho raporo afatirwe ibyemezo.”
Mu cyegeranyo cy’ishusho ya Ruswa gikorwa buri mwaka na Transparency International Rwanda, kizwi nka Rwanda Bribery Index, kigaragaza ko mu Rwanda ruswa yakomeje kwiyongera mu myaka itanu ishize, aho yari ku kigero cya 2.08% muri 2018, 2% muri 2019, 2.5% muri 2020, 2.3% mu 2021, igera kuri 4.5% mu 2022, ariko iza kugabanuka mu mwaka wa 2023.
Umubare w’amafaranga yose yatanzwe muri ruswa mu 2023 wavuye kuri miliyoni 38.352.563 muri 2022, ugera kuri 22.814.500 muri 2023.
Umubare munini w’amafaranga yatanzwe muri ruswa muri 2023 uva mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze ari ku kigereranyo cya 45%, RIB 20% n’inzego eshatu za Polisi arizo urwego rushinzwe Umutekano wo muhanda, abashinzwe Gutanga Ibizamini n’urwego rushinzwe Isuzuma ry’Ibinyabiziga bose hamwe bari ku kigereranyo cy’10%, ibi bikaba bigize 75% by’amafaranga yose yatanzwe muri ruswa muri izo nzego zatoranyijwe mu 2023.













