Umuryango w’Abibumbye (UN) wamaze kwirukana abakozi bawo mu Ishami rya UNRWA kuko iperereza ryakozwe n’uyu muryango ryasanze bashobora kuba baragize uruhare mu gitero cyagabwe kuri Israheli tariki 7 Ukwakira 2024.
Ni igitero cyagabwe n’umutwe wa Hamas ndetse kuva icyo gihe kikaba cyarateye inTambara igihanganishije Hamas na Israheli kugeza magingo aya.
Iperereza ryakozwe n’Umuryango w’Abibumbye nyuma y’ibirego Isiraheli yari yaragaragaje ku bakozi ba UN bagera kuri 19 bakorera mu Ntara ya Gaza, aho Isiraheli yashinjaga aba bakozi kuba baragize uruhare uruhare mu gitero cyagabwe mu Majyepfo ya Isiraheli.
Kuri uyu wa Mbere, Umuvugizi w’Umunyamabanga mukuru wa UN António Guterres yatangaje ko iperereza ryasanze ibimenyetso bidahagije ku bandi 9 mu gihe nta bimenyetso na bike byagaragajwe ku wundi umwe.
Ibirego bya Isiraheli byatanzwe muri Mutarama, byatumye ibihugu birenga icumi bihagarika inkunga byageneraga UNRWA.
Uretse Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zahoze zitanga nibura kimwe cya gatatu cy’inkunga yose ya UNRWA, ibindi bihugu byose byari byarasubukuye inkunga zabyo.
Guverinoma ya Biden yahagaritse iyi nkunga kugeza nibura muri Werurwe 2025.
Isiraheli yagiye ishinja UNRWA, ndetse n’Umuryango w’Abibumbye muri rusange, kubogama.
Kuva Ibitero byo kuri 7 Ukwakira 2023 byagabwa kuri Isiraheli, abayobozi bakuru ba Isirayeli bagiye bavuga ko UNRWA ari igikoresho cya Hamas.
Ku ruhande rwayo, UNRWA yashinje Isirayeli kuva kera ko ishaka guca intege uyu muryango, ufite inshingano nyamukuru zo kwita ku “mpunzi” z’Abanyapalestina.
Isirayeli ivuga ko Abanyapalestina bavuye mu byabo mu gihe cyo gushyiraho Leta ya Isirayeli mu 1948 no mu ntambara zakurikiyeho ndetse hamwe n’abazabakomokaho, bose hamwe bagera hafi kuri miliyoni 6, batagomba kwitwa impunzi.
Uretse Gaza, UNRWA inatanga uburezi, ubuvuzi n’ubufasha bw’ubutabazi ku Banyapalestina bo muri gace kazwi nka ‘West Bank cyangwa Cisjordanie’, i Yeruzalemu y’Uburasirazuba, muri Siriya, Libani na Yorodani. Mu bakozi bayo 30,000, abagera ku 13,000 bakorera muri Gaza.
Muri bo, abasaga 200 bamaze kwicwa n’ibitero bya Isirayeli bikomeje, nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye.