Ku bitego 2-0, Ikipe y’umurenge wa Rubengera yari ihagarariye akarere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba yegukanye igikombe mu marushanwa ”Umurenge Kagame Cup” itsinze ikipe y’Umurenge wa Kimonyi yari ihagarariye akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Imikino ya nyuma y’iri rushanwa yasorejwe mu karere ka Rubavu kuri iki cyumweru tariki 5 Gicurasi 2024, aho mu mupira w’amaguru mu bagabo, hari hitezwe cyane umukino wahuje umurenge wa Rubengera ndetse n’umurenge wa Kimonyi.
Uyu mukino wabereye kuri Stade Umuganda, watangiye ubona amakipe yombi acungana ariko Rubengera igacishamo igasatira izamu rya Kimonyi.
Ku munota wa 20 w’umukino ikipe y’Umurenge wa Rubengera yaje kubona ikarita itukura yeretswe umusore witwa Mahinga Dixon nyuma yo gukinira nabi umukinnyi wa Kimonyi hafi n’urubuga rw’amahina.
Iyi karita ntiyaciye intege ikipe y’Umurenge wa Rubengera kuko, ku burangare bwa ba myugariro ba Kimonyi, uwitwa Mwenedata Emmanuel yaje gutsindira ikipe y’Umurenge wa Rubengera igitego cya mbere ku munota wa 41 ndetse igice cya mbere kirangira gutyo.
Mu gice cya kabiri ikipe y’Umurenge wa Kimonyi yagerageje gusatira cyane izamu rya Rubengera ishaka kwishyura igitego ariko ikipe y’Umurenge wa Rubengera ikomeza kwihagararaho.
Hafi ku munota wa 87 ikipe y’Umurenge wa Rubengera yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Uwizeyimana Emmanuel, ari nako umukino waje kurangira ari ibitego bibiri ku busa.
Ni ubwa mbere ikipe y’Umurenge wa Rubengera itwaye iri rushanwa ”Umurenge Kagame Cup” kuva ryatangira mu mwaka wa 2006.
Mu bagore, ikipe y’Umurenge wa Murunda Ihagarariye akarere ka Rutsiro niyo yatwaye igikombe itsinze ikipe y’Umurenge wa Mahembe ihagarariye Akarere ka Nyamasheke nazo zo mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Umurenge Kagame Cup, uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti “imyaka 30 y’imiyoborere ishyira umuturage ku isonga”.
Umwanditsi: Muhirwa Plus