OIP-1.jpg

Umunyarwanda uzigama 10,000Frw ku kwezi yagenda mu ndege

Abanyarwanda benshi batekereza ko kugenda mu ndege bifite abo bigenewe kurusha abandi. Abatekereza gutyo, ahanini babiterwa no kumva ko badafite ubushobozi bubemerera kwigondera itike yayo.

Muri iyi nkuru, ICK News igiye kugufasha kureba icyo byasaba Umunyarwanda kugira ngo agendere mu ndege ahora abona mu kirere akibwira ko urwo rwego atarugeraho.

Usibye ingendo zerekeza hanze y’u Rwanda, Sosiyete Nyarwanda itwara abantu mu ndege ya RwandAir, ifite n’urundi rugendo rw’imbere mu gihugu, hagati ya Kigali na Kamembe.

Uwatekereza urugendo ruhendutse yahera aho.

Abanyarwanda benshi bagira ingendo hagati ya Kigali na Rusizi, ariko abatekereza gukoresha RwandAir muri uru rugendo ni mbarwa.

Nyamara mu mwaka ushize wa 2023, RwandAir yagabanije ibiciro kugira ngo Abanyarwanda bakora ingendo hagati ya Kigali na Rusizi boroherwe.

Kuri ubu, byatwara umugenzi amadolari y‘Amerika ari hagati ya 100 n’110 akava i Kigali akajya i Kamembe ndetse akanagaruka. Uru rugendo rwahoze ruri ku madolari y’Amerika 180.

Icyemezo cyo gufata ingamba zo kugabanya ibiciro by’itike, bigaragara ko cyatumye umubare wabagenzi wiyongera cyane, kuko nibura abagenzi bari hagati ya 25 na 30 bakoresha iyo ndege muri iyo nzira buri munsi.

N’ubwo bimeze gutyo ariko, bigaragara ko uwo mubare ari muto cyane ugereranije n’abandi bakoresha ubundi buryo bwo gukoresha imodoka.

Ese birashoboka ko Umunyarwanda w’amikoro macye yakabya inzozi zo kugendera mu ndege?

Twifashishije igiciro kiriho cy’amadolari 100, hafi ibihumbi 140 by’amafaranga y’u Rwanda, ku rugendo rumwe rw’indege ikujyana ikanakugarura hagati ya Kigali na Kamembe, Umunyarwanda washobora kwizigamira amafaranga ibihumbi 12,000 buri kwezi, mugihe cy’umwaka umwe yaba yagwije ayo mafaranga ku buryo na we yakitegera indege.

Umunyamakuru, ukunze gukurikirana iby’indege, Ndegeya Cyril, avuga ko umuntu ufite ubushobozi bucye ariko ashaka kugendera mu ndege yatekereza urugendo rw’imbere mu gihugu cyangwa se mu karere.

Yagize ati “Ufite ubushobozi bucye, watekereza kuyigenderamo imbere mu gihugu.”

Aha yavugaga urugendo rwa Kigali- Kamembe kuko ari ho honyine mu gihugu haba ibibuga bikorerwaho ingendo z’indege za gisivile kugeza ubu.

Yakomeje agira ati: “Ahandi ni nko kujya mu bihugu duturanye nk’i Bujumbura mu Burundi, Dar-es-Salam muri Tanzania, Entebbe-Kampala muri Uganda se, n’ahandi hafi y’u Rwanda.”

Ndegeya avuga ko ibiciro by’indege bihindagurika cyane, bityo ko umuntu utegura urugendo rwayo, yagakwiye kurutegura kare.

Ati “Burya urugendo rw’indege rutegurwa kare, hakibura amezi.” Akomeza agira ati “Ntabwo ari nko kujya I Kampala n’imodoka, kuko bwo ushobora kujya Nyabugogo ugashaka tike, hanyuma ukabyuka ugenda.”

Ndegeya avuga ko kugira tike hakiri kare, ari ryo banga ryo guhendukirwa n’indege.

Ati: “Ku ndege, uko ugura tike hakiri kare, niko iguhendukira, uko uyigura itariki y’urugendo yegereje niko iguhenda.”

“Iyo uguze tike mbere y’amezi atatu, ane, atandatu se, usanga uhendukiwe ku buryo ushobora kuba wicaranye n’undi waraye ayiguze ugasanga igiciro yayihereweho gikubye kabiri uko wowe wayiguze.”

Ndegeya kandi akomeza avuga ko hari igihe amatike y’indege aba ahendutse ndetse n’ikindi gihe aba ahenze. Ibi ni ibizwi mu rurimi rw’icyongereza nka High season ndetse na Low season’.

Akomeza agira inama uwifuza kugendera mu ndenge kumenya igihe cyiza yazategura urugendo rwe kugira ngo rutazamuhenda.

Yatanze urugero nk’igihe cy’ibiruhuko, cyangwa iminsi mikuru nk’iyi ya Noheli n’Ubunani, ko icyo gihe ibiciro by’indege biba bihenze kurusha mu kindi gihe kuko umubare w’abakenera gutega indege aba ari munini.

Ikindi kandi uwifuza guhendukirwa n’indege ni ukureba aho azajya kuko hari aho usanga bihenze kuhajya bitewe n’uko hadakundwa gukorerwa ingendo.

Ndegeya ati “Kujya nk’i Burayi ushobora gusanga itike ari nk’i 1200 mu Madorali nyamara kujya muri Mali ari nka 2000 by’amadorali kandi urebye muri Mali ariho hafi.”

Kubwa Ndegeya kandi, asanga abifuza gukora ingendo bagiye gutembera, bagakwiye no gutekereza kujya mu bihugu bidasaba visa ku Banyarwanda kuko nabyo bigabanya ikiguzi ku bantu badafite amikoro ahambaye.

Uwifuza gutembera hanze y’igihugu byamutwara angahe?

Ku muntu ufite inzozi zo gutembera hanze y’igihugu ariko adafite ubushobozi birashoboka cyane ko na we yakabya izo nzozi.

Uwineza Irene ufite ikigo kigurisha amatike y’indege avuga ko umuntu ufite ubushobozi bucye, ashobora gutemberera nk’i Dar es Salaam ku kiguza n’ibura cy’amadorali 390 harimo n’urugendo rwo kugenda no kugaruka.

Aha naho, umukozi urangije Kaminuza ukorera Leta kumva ko byibuze rimwe mu mwaka, wenda n’igice, atashobora kwizigamira urugendo rwa Dar-es-Salam, kwaba ari ukwihenda.

Ni kimwe n’umucuruzi na we washobora kwizigamira nibura Rwf 50,000 ku kwezi.

Usibye aho kandi, ushaka kwambuka amazi magari ashobora nko kujya i Dubai ku madorali nibura 605. Aha na ho, hari inzego nyinshi z’Abanyarwanda zashobora kwizigamira iyo tike runaka, bitagombeye kuzategereza ko aho bakora bazabibuka.

Burya n’uwagurisha akarima, agakuramo miliyoni eshatu, enye eshanu, ashobora gusaguramo itike yatuma atazajya ahora areba indege akayitiranya n’ikinyoni kinini.

Gusa ku batekereza nko gutemberera ku kirwa cya Zanzibar, kiri mu bisurwa cyane n’Abanyarwanda, bishobora kuba byagora abafite ubushobozi bucye bitewe n’uko indege zaho zihenda nk’uko Ingabire Immaculee, nawe ufite ikigo kigurisha amatike abivuga.

Ati: “Ibiciro bya Zanzibar bihora biri hejuru kuko nibura bisaba nk’amadorali 800.”

Gusobanukirwa uburyo ibiciro by’amatike bihindagurika no kugira ubumenyi ku bijyanye n’igihe cyiza cy’urugendo, bishobora gufasha Abanyarwanda benshi bafite inzozi zo kugendera mu ndege nibura rimwe mu buzima bwabo nuko babigeraho.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads