OIP-1.jpg

Umuntu wari ukuze kuruta abandi ku isi yapfuye

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Mutarama 2025, nibwo byatangajwe ko Umuyapanikazi wari ukuze kuruta abantu bose bari ku isi, Tomiko Itooka, yapfuye afite imyaka 116.

Itooka, wari ufite abana bane n’abuzukuru batanu, yapfuye ku itariki ya 29 Ukuboza mu rugo rutuzwamo abageze mu zabukuru, aho yari atuye kuva mu 2019.

Itooka wavutse ku itariki ya 23 Gicurasi 1908, mu mujyi wa Osaka, yabaye umuntu ukuze kurusha abandi ku isi nyuma y’urupfu rwa Maria Branyas Morera w’umunya Espanye wagize imyaka 117 muri Kanama 2024.

Itooka, wari umwe mu bavandimwe batatu, yanyuze mu bihe by’intambara z’isi, ibyorezo, ndetse n’ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga.

Mu Buyapani, Abagore nibo bafite igihe kirekire cyo kubaho. Muri Nzeri 2024, mu Buyapani habarurwaga abantu barenga ibihumbi 95,000 bafite kuva ku myaka 100 kuzamura. Muri aba, 88% bari abagore.

Kuri ubu, u Buyapani buhangayikishijwe n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abasaza kuruta umubare w’abana bavuka, ibituma ibiciro by’ubuvuzi n’imyishyurire ya serivisi z’ubuzima byiyongera ndetse n’abantu bafite imbaraga zo gukora bakaba bari kugabanuka.

Muri miliyoni 124 z’abatuye mu Buyapani, hafi kimwe cya gatatu cyabo bafite hejuru y’imyaka 65.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads