Mu gihe urubyiruko hirya no hino ruri muri gahunda y’intore mu biruhuko, bamwe mu bitabiriye iyi gahunda mu myaka ishize bavuga ko ari ingirakamaro cyane kuko igira uruhare mu kurinda urubyiruko ibirangaza binyuranye ndetse n’izindi ngeso mbi.
Ibi byagarutsweho na bamwe mu baganiriye na ICK News ku mumaro wa gahunda y’intore mu biruhuko.
Niyonkuru Eric wo mu Karere ka Muhanga avuga ko kuba yaraciye muri iyi gahunda muri 2023 byamufashije byinshi birimo kuzamura impano no kwigirira icyizere.
Ati “Kubera kutigirira icyizere mbere sinabashaga kuvugira mu ruhame gusa kubera iriya gahunda ubu mpagarara imbere y’abantu benshi nkavuga. Si ibyo gusa kuko nabashije no gukuza impano yanjye yo kuririmba.”
Mugisha Emmanuel wo mu Karere ka Nyamagabe we avuga ko gahunda y’intore mu biruhuko yayigiyemo byinshi bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, umuco Nyarwanda ndetse n’Uburere mboneragihugu.
Umwe mu batoza b’intore mu Karere ka Nyamagabe waganiriye na ICK News ahamya ko iyi gahunda ari ingirakamaro kuko igira uruhare mu gukuza impano z’abayitabira.
Niyonkuru Albert ati “Iyi gahunda yafashije urubyiruko rwinshi kuko hari benshi bari bafite impano ariko badafite aho bazigaragariza, baza muri iyi gahunda bakabasha kwitinyuka bakagaragaza impano zabo ndetse bakanazikuza.”
Akomeza avuga kandi ko usibye abo bafite impano, hari n’abandi bagiriwe inama bikabafasha guhinduka. Ati “Nzi nk’u mwana utarafashaga ababyeyi ariko tumugiriye inama arahinduka ndetse binatewe nuko hari imirimo y’amaboko bakoraga yo kubakira abatishoboye n’umuganda, yarahindutse yumva ko yabikora n’iwabo.”
Solange Tetero, Umuyobozi Mukuru ushinzwe kubakira urubyiruko ubushobozi muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi avuga ko iyi gahunda y’intore mu biruhuko yatanze umusaruro ku bayinyuzemo muri rusange kuko inama bahawe ubwazo babashije kuzishyira mu bikorwa banigisha n’abandi.
Ati “Ubundi iyi gahunda yagiyeho kugira ngo ifashe abana n’urubyiruko bari mu biruhuko kurinda ubuzima bwabo, gukunda igihugu baharanira kwigira, kugira uruhare mu iterambere ryacyo ndetse no kungurana ubumenyi muri rusange. rero tubona itanga umusaruro.“
Akomeza avuga ko urubyiruko rero rwanyuze muri gahunda y’intore mu biruhuko hari umusaruro rutanga ku babyeyi no ku gihugu kuko urubyiruko rwungukiramo ubumenyi bunyuranye bitewe n’uko bigiraniraho.
Tetero akomeza akangurira n’abatari bitabira iyi gahunda kuyitabira kuko ari ahantu bungukira ubumenyi buhambaye.
Gahunda y’Intore mu Biruhuko yateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MOYA), Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS), Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC), Inteko y’Umuco (RCHA), Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Umuryango Imbuto Foundation n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Ni gahunda imaze imyaka icumi itangiye, aho abayitabira bashyirwa mu byiciro bitatu birimo icy’abana bato bitwa ‘Imbuto’ bo mu mashuri abanza, abiga mu mashuri yisumbuye bitwa ‘Indirirarugamba’, ndetse n’abiga mu mashuri makuru na Kaminuza bitwa ‘Indahangarwa’.
Iyi gahunda iba buri kiruhuko gikuru aho urubyiruko ruterana buri wa Kabiri no ku wa Kane muri buri tugari two Mu Rwanda hagamijwe gufasha urubyiruko ruri mu biruhuko kwidagarura, kubarinda ingeso mbi no kubura icyo bakora, ahubwo bagatozwa imikino, umuco n’ibindi bitandukanye.
Umwanditsi: Igiraneza Rosine













