Kuri uyu wa 30 Kanama 2023, Diyosezi ya Kabgayi yatashye ku mugaragaro inyubako zizakoreramo Lucerna Kabgayi Hotel.
Iyi Hoteli nshya yiswe Lucerna ‘ijambo ry’ikiratini risobanura Itara ’ ije yunganira indi Hoteli iyi diyosezi isanzwe ifite muri uyu mujyi, yitwa St.Andree Hotel.
Iyi Hotel ikaba izakoresha inyubako isanzwe izwi nka Equity n’inyubako nshya iri munsi yayo.

Lucerna Kabgayi Hotel ifite ibyumba 45, ifite ubushobozi bwo gucumbikira abantu batandukanye barimo n’abamara igihe kirekire.
Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iyi Hotel, wayobowe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi, witabiriwe n’Umyobozi w’Akarere ka Muhanga, Madame Kayitare Jacqueline n’abandi bantu batandukanye.
Myr Ntivuguruzwa yavuze ko iki ari igikorwa cyiza kuko gifitiye akamaro abatuye Akarere ka Muhanga mu buryo bw’imyizerere no mu buryo bw’umubiri.
Yagize ati: “Iyo Diyosezi ikoze ibikorwa nk’ibi by’ubucuruzi, bifasha abaturage mu iterambere kuko bitanga akazi. Hanyuma iyo habonetsemo inyungu ifasha mu iyogezabutumwa, kuko mu iyogezabutumwa hakenerwamo kwita ku buzima bw’abapadiri, abihaye Imana batandukanye, ibikoresho, ibyo byose rero bikenera amafaranga kandi ava mu bikorwa nk’ibi by’ubucuruzi.”

Musenyeri Smaragde Mbonyintege uri mu kiruhuko cy’izabukuru yunze mu rya Myr Ntivuguruzwa avuga ko iyi Hoteli ije ari igisubizo kuko ifite umwihariko wo kuba yakwakira imiryango minini ndetse n’abantu mu gihe kirekire kiri hejuru y’amezi atatu.
Yakomeje ashimira abafatanyabikorwa bagize uruhare mu iyubakwa ry’iyi Hoteli barimo CARITAS n’Ibitaro by’amaso bya Kabgayi. Yanashimye kandi ubuyobozi bw’ Akarere ka Muhanga ku mikoranire myiza budahwema kugaragariza Diyosezi ya Kabgayi.
Madam Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, yashimiye uruhare rwa Diyosezi ya Kabgayi mu iterambere ry’aka karere avuga ko Kiliziya ari umufatanyabikorwa mwiza.
Ati: “Turishimira ko Diyoseze ya Kabgayi idushyigikiye mu kwongera ibikorwa by’ubukerarugendo, ubu muhanga tugize indi hotel, guhera uyu munsi ngiye kuzajya mvuga ko hari hoteli yiyongera ku zisanzwe zihari.”
Iyi Hoteli yahise itangira ibikorwa, ubu ifite poromosiyo izamara amezi 3, aho kuva ku madorari 30 kuzamura kugeza kuri 300 ushobora kuyiraramo.
Umuhango wo kumurika iyi Hotel wajyanye no gutaha indi nyubako y’ubucuruzi Lumina I. Iyi nyubako ikaba iri mu ruhererekane rw’inyubako Diyosezi ya Kabgayi yise Lumina ziri neza ku muhanda aharebana n’isoko rya Muhanga.













