Helen Comperatore ufite umugabo waguye aharasiwe Trump yanze kuvugana na Perezida wa Leta zunze ubwumwe za Amerika, Joe Biden kuri telefoni.
Perezida Biden yagerageje guhamagara umuryango w’umugabo wishwe n’amasasu yarashwe Trump ubwo yarimo yiyamamariza muri Pennsylvania, ariko umugore w’uwo mugabo yanga kwitaba Perezida w’igihugu Joe Biden.
Corey Comperatore, w’imyaka 50 yapfuye ku wa 13 Nyakanya 2024 ubwo yaramaze kuraswa n’amasasu yahushije uwahoze ari perezida wa Amerika Donald Trump.
Comperatore niwe gusa wahasize ubuzima kuko abandi 2 bafashwe nayo masasu bakomeretse gusa ndetse bakaba bari kwitabwaho mu bitaro bya Allegheny General. Abo ni David Dutch w’imyaka 57 akaba yarahoze mu ngabo za Amerika zirwanira mu mazi na James Copenhaver, w’imyaka 74, wo muri Moon Township.
Mu magambo ye, Helen Comperatore, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru New York Post ku wa 15 Nyakanga 2024 yagize ati “Ntabwo naganiriye na Biden, sinashakaga kuvugana na we, umugabo wanjye yari umu-Republican rero ntabwo yakwishimira ko navugana na Biden, nta mujinya mfitiye Joe Biden kuko sindi umwe muri abo bantu binjira muri politiki ariko nshyigikiye Trump ni we nzatora.”
Yakomeje avuga ko umugabo we amufata nk’intwari kuko ubwo yamaraga kuraswa yarwanye n’ubuzima ari no kugerageza kurinda umuryango we.
Mu rwego rwo gufasha umuryango wa Corey Comperatore, kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri kuri GoFundMe hari hamaze gukusanywa arenga miliyoni enye z’amadorali yatanzwe n’abaterankunga barimo Donald Trump na Elon Musk watanze ibihumbi 50 by’amadorali.













