Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi umugabo witwa Ddamulira Godfrey nyuma yo kumufatana uduhanga tw’abantu 24, aho bikekwa ko utwo duhanga adukoresha mu migenzo yo gutamba abantu.
Polisi ivuga ko mu gihe uyu mugabo yaba ahamwe n’icyaha cyo gutamba abantu azahanishwa igifungo cya burundu.
Ntabwo ari uduhanga gusa tw’abantu yafatanwe ahubwo ahantu akorera imigenzo gakondo mu nkengero z’umurwa mukuru wa Kampala hasanzwemo ibisigazwa by’inyamaswa n’impu.
Umuvugizi wa Polisi, Patrick Onyango, yavuze ko Godfrey agomba gushyikirizwa urukiko mu gihe ahamwe n’icyaha cyo gutamba abantu agahanishwa igifungo cya burundu hashingiwe ku mategeko agenga kwirinda no gukumira ibikorwa byo gutamba abantu.
Godfrey we yemeza ko ari umuvuzi gakondo adatamba abantu ariko ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo ryahakanye ko rimuzi rivuga ko ntaho rihuriye n’uyu mugabo.
Iyi ntabwo ari inshuro ya mbere ibi bibaye muri Uganda kuko muri Nyakanga polisi yabonye uduhanga 17 tw’abantu ahakorerwa imigenzo gakondo mu karere ka Mpigi.
Abantu bamwe mu bihugu byinshi bya Afurika bemera ko imigenzo gakondo ikoresha ibice by’imibiri y’abantu ibazanira amahirwe, nko kugira ubukire cyangwa gutera umwaku abanzi babo.













