Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Robert Kyagulanyi wamenyekanye nka Bobi Wine, yakomerekeye mu myivumbagatanyo yahuje bamwe mu bayoboke be na polisi ya Uganda.
Nk’uko ishyaka rye, National Unity Platform (NUP) ryabitangaje ku mbuga nkoranyambaga, Wine yarashwe mu kaguru ubwo yari hafi y’umurwa mukuru Kampala.
NUP kuri X yagize iti “Wine yari i Bulindo ngo ahure n’umunyamategeko ubwo abapolisi n’ingabo bagotaga imodoka yacu batangira kurasa badutera imiti iryana mu maso n’ibindi byuka byangiza.”
Amafoto yashyizwe kuri konti ye ya ‘X’ agaragaza Wine aryamye ku buriri ava amaraso, afite igikomere ku kaguru ke avuga ko ari gukurikiranwa n’abaganga nyuma yo kuraswa.

Polisi ya Uganda ivuga ko yataye muri yombi itsinda rya Wine kubera ko bafunze umuhanda kandi nta burenganzira.
Nubwo Wine batari barigize bamubwira ko bitemewe gukorera ibikorwa mu muhanda mu gihe babuzwaga ngo yakomeje gutsimbarara akomeza gufunga umuhanda ari bwo polisi ngo yaje gufasha kugira ngo haboneke inzira .
Muri izo mvururu bivugwa ko ariho Bobi Wine yakomerekeye. Abapolisi bari aho bavuze ko yakomeretse ubwo yinjiraga mu modoka ye, mu gihe Wine n’itsinda rye bavuga ko yarashwe bongeraho ko iperereza ririmo gukorwa.

Wine yakunze gufatwa kenshi n’inzego z’umutekano za Uganda mu myaka yashize, by’umwihariko mbere y’amatora yateje impaka mu gihugu aho Wine yakunze kumvikana avuga ko ubuzima bwe buri mukanga.
Hon. Robert Kyagulanyi, yari umukandida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu matora ya perezida yo muri Mutarama 2021, ariko yatsinzwe na Perezida Yoweri Museveni. Museveni yahamije icyo gihe ko yatsindiye kongera gutorerwa manda ye ya gatandatu n’ubwo hari abavuze ko habayemo uburiganya n’iterabwoba.













