Mu muhango wo gutangiza Icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hagaragaye igiti cyateguwe muri BK Arena nk’igiti cyo Kwibuka30.
Mu busobanuro bwashyizwe ahagaragara, ni igiti cyerekana igihugu, aho amababi yacyo asobanuye uburinzi abishwe babuze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uburebure bwacyo buvuga ibyifuzo byabakiri bato, mu gihe imizi yacyo yerekana kwibuka ahahise n’ibyahise bigomba kubungabungwa kugira ngo hubakwe ejo hazaza heza kandi hakomeye.
Umuhango wo gutangiza icyumweru cy’Icyunamo witabiriwe n’abanyacyubahiro benshi banyuranye baturutse mu mpande zitandukanye z’isi.


Amafoto:













