AMATEKA
Search
Close this search box.
KABGAYI EYE UNIT
EYE CARE IN FOCUS

Uburyo warinda amaso yawe muri iyi si y’ikoranabuhanga- Muganga w’amaso aratanga inama 

Kugeza ubu, ijisho ni urugingo rudasimburwa. Iyi ni impamvu nyamukuru buri muntu akwiriye kurinda amaso ye mu buryo bwose bushoboka kuko gutakaza ijisho ni ugutakaza ukubona.

Kwangirika kw’amaso bishobora guterwa n’ibintu byinshi birimo n’ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefoni, mudasobwa n’ibindi. 

Ariko se ko turi mu isi aho akazi kenshi gasigaye gakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, wabigenza gute ngo ukore akazi ariko na none urinda amaso yawe?

Igisubizo cy’iki kibazo cyatanzwe n’Umuyobozi w’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi, Dr. Tuyisabe Theophile mu kiganiro cyihariye yagiranye na ICK News.

Dr. Tuyisabe avuga ko biteye impungenge ku kuba ikoranabuhanga nta sekuru rigira ku buryo abantu bafatiraho ingero z’urwego ryangirizaho amaso ndetse n’uburyo amaso yarindwa.

Dr. Tuyisabe Theophile, inzobere mu buvuzi bw’amaso

Gusa avuga ko amaso akwiye kurindwa kuko ibikoresho byinshi by’ikoranabuhanga biba bikoze mu buryo bushobora kwica amaso. Ati “Hari ama rayon y’urumuri ava muri ibyo bikoresho nka telefoni, mudasombwa,.. yinjira mu maso. Ayo ma rayon ashobora kuba mabi cyane igihe umuntu ayamazeho umwanya.”

Kubw’iki kibazo, Dr. Tuyisabe atanga inama ko umuntu adakwiye gukoresha mudasobwa, telefoni,.. yagabanyije urumuri cyane, ahubwo ko aba akwiye gukoresha urumuri rwabugenewe ruhagije ku buryo abona neza. Ati “Urumuri rutari rwinshi cyane ariko koresha urumuri ruhagije.”

Dr. Tuyisabe agaruka kandi ku bantu bakunze gukoresha ibi bikoresho bari ahantu hatabona ko atari byiza kuko bituma ijisho ritaringaniza urumuri rwinjira mu jisho.

Ibi kandi anabigiraho inama ku bantu bakunze gukoresha amatelefoni bazimije amatara ndetse bipfutse amashuka mu maso ko atari byiza.

Ati “Ijisho uko riteye, mu ijisho harimo akantu karegera urumuri rwinjira mu jisho. Ubwo rero iyo uri ahantu hatabona amarayon yinjira ku bushake kandi akinjira yose.”

Kuki Guhumbya kw’ijisho ari ingenzi?

Dr. Tuyisabe agaruka ku bantu bakunze kugira akazi kenshi ku buryo usanga bafite concentration ituma badahumbya kenshi, yavuze ko guhumbya ari ingenzi cyane ku ijisho.

Ati “Iyo ugize concentration cyane, guhumbya ntibukunda neza. Uko uhumbya hari imisemburo iba hafi y’ijisho ituma ijisho rihanagurwa n’utuzi duterwa n’iyo misemburo. Iyo rero udahumbya, twa tuzi ntituza ukisanga watangiye kubyiringira ijisho bishobora gukurizamo ijisho kwangirika.”

Dr Tuyisabe kandi agira inama abantu bafite akazi gatuma bahura n’ibikoresho by’ikoranabuhanga igihe kinini, ko bakwiye kwambara amadarubindi agabanya urumuri rwinjira mu maso, bakajya bayambara mu gihe bari mu kazi.

Amadarubindi avugwa aha, yandikwa na muganga w’amaso gusa.

Nk’uko abyemeza, ashingiye ku barwayi bakira, nta kabuza ko harimo ababa bafite ibibazo biterwa n’ingaruka z’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Kugeza ubu ku isi habarurwa telefoni zigezweho hafi miliyari 6.9. Imibare kandi igaragaza ko abantu miliyari 5.44 bangana na 67.1% by’abatuye isi bakoresha interineti. Interineti kandi ikaba ifatwa nka kimwe mu bitwara umwanya munini wa bamwe mu bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga.

More stories

Kabgayi EyE Unit
EYE CARE IN FOCUS
Previous slide
Next slide