Amenyo ni kimwe mu bice by’umubiri by’ingenzi cyane kuko ariyo atuma umuntu abasha gushwanyaguza ibyo kurya mbere yo kubimira kugira ngo byoroshye igogora.
N’ubwo bimeze gutya ariko, benshi bakunze kurwara amanyo ku buryo bamwe bisaba ko bayakurwa, abanda bakayahomesha n’ibindi.
Uburwayi bw’amenyi bushobora guterwa n’ibintu byinshi gusa nk’uko inzobere zibivuga, ahanini kurwara amenyo bikunze guterwa n’udukoko ‘bacteria’ tuba mukanwa ku buryo umuntu ashobora kwisanga amenyo ye yaracukutse cyangwa se akayarwara mu bundi buryo.
Ibi ni bimwe mu byo ICK News yabwiwe na Dr. Ndoruhirwe Jean, Umuganga n’umushakashatsi ku menyo ndetse akaba ari na muganga w’amenyi mu Bitaro bya Ruhengeri.

Muganga Ndoruhirwe avuga ko uburwayi bw’amenyo bufata mu buryo bukomatanyije bw’ibintu binyuranye.
Avuga ku gucukuka kw’amenyi, Muganga Ndoruhirwe yasobanuye ko bishobora guterwa n’ibintu bitatu aribyo; ibyo kurya cyangwa kunywa bifite isukari nyinshi, udukoko tuba mu kanwa ‘bacteria’ no kuba umuntu atagira isuku ihagije mu kanwa.
Dr. Ndoruhirwe akomeza avuga ko hari ubundi burwayi umuntu ashobora kugira bushingiye ku kuba ibice by’iryinyo bidakomeye ku buryo rirwara mu buryo bworoheje.
Ese Uburwayi bw’amenyo burandura?
Muganga Ndoruhirwe akomeza asobanura ko uburwayi bw’amenyo butandura ku buryo nta muntu ushobora kuvuga ko indwara y’amenyo yayandukwe na kanaka kuko buri ryinyo ri ikinege.
Ati “Indwara y’amenyo ntabwo iri mu ndwara zandura. Bivuze ko umuntu ushobora kuba afite uburwayi bw’amenyo adashobora kubwanduza umwana we, umogore cyangwa n’undi uwo ari we wese. Nta ryinyo ryarwara ngo ryanduze irindi, ni yo mpamvu niyo umuntu agiye koza amenyo, ayoza imbere n’inyuma no hejuru kuko buri ryinyo ni ikinege, rirwara ukwaryo.”
Kugira amenyo aje imbere cyangwa asa umuhondo nabyo ni uburwayi
Dr. Ndoruhirwe avuga ko hari ukuntu umuntu agira amenyo aje imbere bitewe n’uko urwasaya rwe ari ko rumeze bitewe nuko mu muryango wabo ariko bameze ku buryo usanga amenyo yabo asohotse imbere.
Ibi byitwa uburwayi kuko iyo umuntu agiye kwa muganga birashoboka cyane kubikosora.
Avuga ku bagira amenyo asa n’umuhondo, Dr Ndoruhirwe asobanura ko hari igihe uwo muhondo uba waratewe n’imyanda imyanda ifata inyuma ku ryinyo, kuba ari umuhondo urimo imbere cyangwa ikaba ari imyanda iba imbere mu ryinyo. Ati “Ibyo byose kwa muganga birakosorwa.”
Ni gute warinda amenyo yawe kurwara?
Bitewe n’uburibwe buterwa no kurwara amenyo ndetse no kuva kuvuza amenyo bihenze, benshi bakunze kwibaza uko barinda amenyo yabo kuba yarwara.
Ku kwirinda kurwara amenyo, Dr. Ndoruhirwe asobanura ko kugira isuku yo mu kanwa hakoreshejwe umuti n’uburoso byabugenewe nibura buri uko umuntu amaze kurya akoza amenyo, kwirinda isukari nyinshi no kwisuzumisha nibura rimwe mu mwaka ari kimwe mu byafasha umuntu kurinda amenyo ye.
Iyo ubwirinzi bwanze ni ngombwa cyane ko umuntu atangira kuvuza amenyo ye hakiri kare.
Nk’uko Muganga Ndoruhirwe akomeza abisobanura, mu gihe umuntu yarwaye iryinyo birashoboka ko ryavurwa batarikuye.
Ati “Uretse nk’amenyo ya za muzitsa aba yarameze yitambitse, ari nko mu igufwa niyo byagorana kuvurwa utayakuye ariko andi menyo yose igihe yacukutse cyangwa yarwaye, birashoboka ko yavurwa adakuwe.”
Niyo bibaye ngombwa ko amwe mu menyo akurwa, Muganga Ndoruhirwe avuga ko hari insimburangingo z’amenyo zihari mu rwego rwo gukomeza kugaragara neza mu kanwa.
Ati “Hari insimburangingo ziba mu byiciro bibiri by’ingenzi. Icyiciro cya mbere ni amenyo umuntu yambara ariko agakurwamo igihe uwo muntu agiye kuryama. Ikindi ni amenyo afashe, ayo nayo arahari.”
Muganga Ndoruhirwe akomeza avuga ko umuntu ashyirirwamo insimburangingo y’iryinyo hashingiwe kuyo afitiye ubushobozi.
Muganga Ndoruhirwe asoza akangurira abantu kwirinda kujya bakurwa amenyo mu buryo bwa gakondo kuko bishobora kugira ingaruka zinyuranye zirimo; kuba iryinyo ryacikira hagati bikaba byateza ibizwi nka ‘infections’, kuba yakurwa iryinyo amaraso akanga guhagarara n’ibindi.













