Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyasohoye raporo nshya ku bukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya gatatu cya 2024, igaragaza iterambere rikomeye mu nzego z’ingenzi z’ubukungu.
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda (GDP) wageze kuri miliyari ibihumbi 4,806 z’amafaranga y’u Rwanda muri iki gihembwe, uvuye kuri miliyari 4,246 z’amafaranga y’u Rwanda wariho mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2023.
Ibi byerekanye ubwiyongere buri ku kigero cya 8.1% muri iki gihembwe cya gatatu cya 2024, mu gihe wari wazamutse ku kigero cya 9.8% mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, ndetse na 9.7% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.
Urwego rwa serivisi rwagize uruhare runini mu musaruro mbumbe w’iki gihembwe kuko rwatanze uruhare rwa 49%. Uru rwego rwazamutseho 10%, biterwa n’ibikorwa by’ubucuruzi byiyongereyeho 19%, n’amahoteri na resitora byiyongereyeho 17%.
Serivise y’imari nayo yitwaye neza bidasanzwe, yerekana umuvuduko w’ubwiyongere bwa 15%, mu gihe serivisi z’itumanaho zazamutseho 19%.
Urwego rw’ubuhinzi rukomeje kuba inkingi ikomeye mu bukungu bw’u Rwanda, rwagize uruhare rwa 24% mu musaruro mbumbe, kandi rwazamutseho 4% muri rusange.
Ibyo ahanini byagizwemo uruhare n’ubwiyongere bw’ibihingwa byoherezwa mu mahanga, byiyongereyeho 16%, biterwa ahanini n’umusaruro w’ikawa, wiyongereyeho 22%. Ibihingwa ngandurarugo byo byiyongereyeho 2%.
Urwego rw’inganda rwagize uruhare rwa 20% by’umusaruro mbumbe w’igihugu kandi rwiyongera ku kigero cya 8% mu gihembwe cya 3 cy’umwaka wa 2024. Ibikorwa byo gutunganya amabuye y’agaciro byabaye urwego rwagaragaje umusaruro ushimishije, kuko byiyongereye ku kigero cya 26%.
Umusaruro w’amashanyarazi nawo wazamutse ku kigero cya 20%, bigaragaza iterambere ry’ibikorwa remezo no kwiyongera k’umubare w’abakeneye ingufu z’amashanyarazi.
Ibikorwa by’inganda byazamutse ku kigero cya 5%, aho habonetse impinduka nziza mu gukora ibinyabutabire, n’ibikoresho bya plastike, byiyongereye ku kigero cya 20%, ndetse n’ibicuruzwa by’ibyuma n’imashini byazamutse ku kigero cya 14%. Ariko, ibijyanye n’ibikorwa byo gutunganya ibiribwa byagize igabanuka rito rya 1%, ikinyuranyo kinini ugereranyije n’izamuka ry’agaciro rya 16% ryabonetse mu gihembwe cya 3 cy’umwaka ushize.
Urebye amafaranga yakoreshejwe mu musaruro mbumbe w’igihugu, urwego rw’abikorera ruza imbere, kuko rwagize uruhare rungana na 75%. Imikoreshereze ya Leta yagize uruhare rwa 15%, mu gihe ishoramari rusange ryagize 19%. Ni mugihe kandi ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga bwagaragaje impinduka nziza mu gihembwe cya 3.
Ibicuruzwa na serivisi byoherezwa mu mahanga byiyongereyeho 30%, byerekana ko isi ikenera ibicuruzwa byo mu Rwanda, cyane cyane ikawa n’amabuye y’agaciro. Hagati aho, ibicuruzwa na serivisi byinjira mu gihugu byiyongereyeho 8%.