SUPER MARKET

CATERING SERVICES & REST ROOM

TEL:+250 79 5927 444

Ubuhamya bwa bamwe mu bafashijwe n’Ibitaro by’amaso bya Kabgayi

Bamwe mu bafashijwe n’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi barabishimira ko byabafashije kongera kugira icyizere cy’ubuzima bityo bakaba barasubiye mu rugamba rwo kwiteza imbere nk’abandi baturarwanda bose.  

Bamwe mu bafashijwe n’Ibitaro by’amaso bya Kabgayi barimo Yankurije Berthilde, utuye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza.

Mu kiganiro cyuzuye amarangamutima yahaye ICK News yagarutse ku rugendo yabayemo, ubwo yarwaraga amaso bikaza kumuviramo no guhuma, anagaruka ku bihe bikomeye yanyuzemo mbere yo kubagwa.

Yankurije Berthilde

Yagize ati “Nkimara guhuma numvaga nta mumaro ngifite, ndetse nifuza gupfa,”

 Yakomeje avuga ko nyuma yo kumva ko Ibitaro by’amaso bya Kabgayi bifite gahunda yo kugoboka abatishoboye barwaye amaso yatangiye kwiyumvamo icyizere cy’uko ubuzima bwe bushobora guhinduka.

Ati “Numva ko hari igikorwa cyo kongera gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona kongera kubona byaranshimishije, ndavuga nti ngomba kujyayo.”

Yankurije kandi ahamya ko ubu areba neza akaba ashimira ibitaro by’Amaso bya Kabgayi byamufashije kugaruka mu buzima.

Undi wakize amaso nyuma yo kubagwa n’Ibitaro by’amaso bya Kabgayi ni Seromba Paul, na we utuye mu Karere ka Nyanza.

Seromba Paul

Seromba avuga ko yahuye n’ibyago agahura n’ubumuga bw’umubiri ndetse nyuma aza no guhuma bituma yumva atakaje icyizere cy’ubuzima.

Ati “Mbere y’uko mbagwa, numvaga ko ubuzima bwanjye bwarangiye burundu. Nabaga mu mwijima, atari gusa uw’umubiri, ahubwo no mu mutima.”

Kubagwa n’Ibitaro by’amaso bya Kabgayi byamufashije kongera kubona, bituma asubira mu buzima busanzwe ndetse yongera kugira agaciro mu muryango we.

Ati “Nyuma yo kuvurwa, numva ko nongeye kugira agaciro mu muryango.”.

Dr. Tuyisabe Théophile, Umuyobozi w’Ibitaro by’amaso bya Kabgayi, avuga ko bahora bashyira imbere gutanga servisi z’ubuvuzi bw’amaso ku bantu batishoboye, cyane cyane abaturuka mu miryango ikennye.

Ati “Dufasha abadashoboye kwiyishyurira ubuvuzi, ibyo tukabikora tubifashijwemo n’abaterankunga, barimo Polisi y’u Rwanda, n’Ingabo z’u Rwanda (RDF), dukorana buri munsi.”

Dr. Tuyisabe Théophile

Mu rwego rwo kugira ngo ibyo bikorwa by’ingirakamaro bisigasirwe, Dr. Tuyisabe avuga ko hakenewe ubufatanye.

Ati “Dushobora kugera kuri byinshi iyo dukoranye. Ibitaro by’amaso bya Kabgayi biracyafunguye amarembo yo gushyigikira abatishoboye, bititaye ku hashize habo.”

Kugira ngo intego z’ibi bitaro zigerweho, Ibitaro by’amaso bya Kabgayi bifatanya n’abajyanama b’ubuzima babifasha  kureba abantu bafite ibibazo by’amaso, bakabageza ku bigo nderabuzima ngo bavurwe.

Ibitaro by’amaso bya Kabgayi, biherereye mu Ntara y’Amajyepfo, bimaze imyaka irenga 30 bitanga ubuvuzi bw’amaso ku bantu benshi baturuka impande zose z’isi.

Ubushakatsi bwakozwe n’ibi bitaro, bugaragaza ko kuva byashingwa mu w’1992 bimaze kubaga abarwayi b’amaso barenga 623 batishoboye. Ababazwe harimo Abanyarwanda n’abanyamahanga.