Nyuma y’imyaka itanu Kiriziya ya Katederali Notre Dame y’i Paris ifashwe n’inkongi y’umuriro, Televiziyo ya National Geographic yashyize ahagaragara amafoto n’amashushoashimishije agaragaza ko ibikorwa byo kuyivugurura bigeze kure.
Iyi katedrali ifite amateka akomeye kuko yubatswe mu binyejana byo hambere, bivugwa ko ishobora kongera gufungurwa mu Ukuboza 2024.
Ku ya 15 Mata 2019, nibwo inkongi y’umuriro yibasiye iyi katedrali mu gihe cy’amasaha agera kuri 15 yose.

Muri uwo muriro, agasongero ‘spire’ k’iyi katederali karasenyutse, igisenge cy’ubatswe ahanini n’ibiti nacyo kirasenyuka, ndetse n’inkingi nyinshi ziyi nyubako zarangiritse cyane.
Nyuma gato y’iyo nkongi, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yasezeranyije kongera kubaka iyi katederali.
Muri icyo gihe, Macron yagize ati: “Tuzongera kubaka katederali kandi tuzayubaka ari nziza, inakomeye kurushaho, kandi nshaka ko izarangira mu myaka itanu.” Yongeraho ko “ibyo tuzabishobora.”
Biteganyijwe ko iyi Katederali yongera gufungura ku mugaragaro ku wa 8 Ukuboza 2024 nyuma y’imyaka itanu yose isanwa.

Katederali Notre Dame yubatse mu karwa gato kitwa ‘Ile de la Cite’ mu mugezi wa Sein i Paris. Mbere yo gufatwa n’inkongi y’umuriro muri 2019, yatangiye yatangiye kubakwa guhera mu 1163, hari ku ngoma y’Umwami Louis VII, irangira mu 1345.
Byatwaye hafi imyaka 200 kugira ngo yuzure. Ibuye ry’ifatizo ryo kuyubaka ryashyizweho na Papa Alexandre wa III.
Katedrali ya Notre Dame yabaye ahantu habereye ibirori by’ingenzi mu myaka yashize, harimo nko kwambikwa ikamba ku Mwami Henry VI mu 1431 ndetse no kwimikwa kwa Napoleon Bonaparte mu 1804.
Inkongi y’ibasiye Notre Dame muri 2019 yadutse ahagana Saa 18 :50’ ku isaha yo mu Bufaransa, ihereye mu gisenge cyari kigizwe n’ibiti byari bimaze ibinyejana. Umuriro wakwirakwiriye vuba, bigizwemo uruhare n’ibyo biti byari byumye cyane ndetse n’uburebure bwa Katederali, ibyatumye kuzimya bigorana.
Umuriro wateye impungenge ku byerekeye ibihangano by’agaciro gakomeye byari muri katedrali.
Ibihangano by’agaciro bya Notre Dame byarimo byari byinshi, birimo n’inyubako ubwayo, hari kandi nka ‘gargoyle’s zizwi cyane, idirishya rya “South Rose” ryo mu birahuri by’amabara, ndetse ‘organe’ nkuru ifite imiyoboro 8,000.

Notre Dame kandi yari ingoro y’ibisigisigi bya gikiristu, dore ko harimo nk’igice cy’ikamba ry’amahwa ryambitswe Yezu ndetse n’igice cy’umusaraba yabambweho.
Hari kandi ibihangano byinshi by’ubugeni n’ibishushanyo, nka “Madonna n’umwana” byo mu kinyejana cya 14.
Mbere gato y’umuriro, ibibumbano birenga cumi n’abibiri byari byarahavanywe kugira ngo bisukurwe ndetse binasanwe, bityo birokoka uwo muriro.
Bitewe n’imbaraga z’abashoboye kuzimya umuriro, hari ibindi bashoboye kurokora birimo iminara y’inzogera, ishusho y’imbere (façade), ndetse n’ibindi.
Kugeza n’ubu, icyateye iyi nkongi y’umuriro ntikiragaragazwa neza, gusa hacyetwse kuba yaraturutse ku mashanyarazi cyangwa ku itabi ry’umwubatsi.













