OIP-1.jpg

U Rwanda rwahinduye inoti ya 5000 Frw n’iya 2000 Frw

Nk’uko bigaragazwa n’Iteka Iteka rya Perezida n° 073/01 ryo ku wa 29 Kanama 2024 ryasohotse mu Igazeti ya Leta kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kanama 2024, u Rwanda rwashyizeho inoti nshya ya frw 5.000 n’iya frw 2.000.

Iri teka ryashyizweho rivuga ko inoti zahinduwe ari inoti y’mafaranga ibihumbi 5. 000 ndetse n’iya 2.000 zikabazifite agaciro mu Rwanda ndetse zikazaba zikoreshwa hamwe n’inoti zisanzweho.

Bimwe mu bizaba biranga inoti nshya ya 5.000Frw harimo inyubako ya Kigali Convention Center, inomero y’inoti iri mu ibara ry’umukara itambitse mu nguni yo hejuru iburyo, no mu nguni y’ibumoso ihagaritse, ishusho y’ingagi ihinduranya amabara, bitewe n’icyerekezo inoti ifatiwemo, iri mu ruhande rw’ibumoso bw’inyubako « Kigali Convention Center », udusapfu tubengerana dukwirakwijwe kuri buri ruhande rw’inoti tugaragara ku rumuri « Ultraviolet » mu mabara y’icyatsi n’ubururu n’ibindi bitandukanye.

Ku ruhande rw’inoti nshya ya 2.000, izaba irangwa n’igishushanyo kigaragara cy’imisozi y’Ikiyaga cya Kivu, Ibara ryiganjemo ni umwura ucyeye,  itariki inoti yakoreweho « 28.06.2024 », yanditswe ahagana hasi ku ishusho   ihinguranya inoti;    ishusho y’agaseke ihinduranya amabara, bitewe n’icyerekezo inoti ifatiwemo.

Iyi shusho iri mu ruhande rw’ibumosohejuru y’ishusho y’imisozi y’Ikiyaga cya Kivu; udusapfu tubengerana dukwirakwijwe kuri buri ruhande rw’inoti tugaragara ku rumuri (ultraviolet) mu mabara abiri y’icyatsi n’ubururu nibindi byinshi.

Iri teka ritegeka ko rigomba gutangira gukurikizwa ku munsi ritangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Mu ntangiro za 2019, nibwo zimwe mu noti zikoreshwa mu Rwanda zaherukaga guhindurwa kuko hasohotse inoti nshya ya 500 Frw ndetse n’1000Frw.

Amafaranga yakoreshejwe mu myaka 30 ishize (1994-2014)

Inoti ya 500 Frw yasohotse kuwa 01/12/1994
Inoti ya 1000 Frw yasohotse kuwa 01/12/1994
Inoti ya 5000 Frw yasohotse kuwa 01/12/1994

Nk’uko bigaragazwa n’inkuru ya IGIHE, inoti zabanje guhindurwa kuwa 01/12/1994, zishyirwa ku isoko kuwa 01/01/1995. Icyo gihe zahinduwe zose, hasigara gusa inoti y’ijana (100 F) n’ibiceri (50F, 20F, 10F, 5F, 2F, 1F). Iki gihe, inoti zose zikoreshwa mu Rwanda zariho indimi ebyiri: Igifaransa n’Ikinyarwanda.

Nyuma y’imyaka ine, hakozwe izindi noti nshya za 500F, 1000 F, na 5000 F, zisimbura byose uko byakabaye ibyari bigize inoti zasohotse mu mwaka w’1994. Inoti zakozwe mu mwaka wa 1998, nazo zariho Ikinyarwanda n’Igifaransa gusa.

Inoti ya 500 Frw yasohotse kuwa 01/12/1998
Inoti ya 1000 Frw yasohotse kuwa 01/12/1998

Nyuma y’imyaka itanu, mu mwaka wa 2003, hakozwe inoti nshya imwe ya 100 FRW, iza isimbura iyari imaze imyaka isaga 20 ikoreshwa mu Rwanda.

Inoti ya 100 Frw yasohowe kuwa 01/05/2003, mu ndimi ebyiri

Inoti nshya ya 100 Frw yacapwe inshuro ebyiri mu mwaka umwe. Yabanje gukorwa mu ndimi ebyiri, Kinyarwanda n’Igifaransa nk’uko byari bisanzwe. Hari kuwa 01/05/2003.

Ibiceri byasohotse mu mwaka wa 2003

Mu mwaka w’2003, hakozwe ibiceri bishya bisimbura ibyari bimaze imyaka isaga 20 bikoreshwa mu Rwanda. Uko ari bitanu byarasimbuwe (1F, 5F, 10F, 20F, 50F), naho igiceri cy’amafaranga abiri (2F) nticyongeye gukorwa ukundi.

Ibiceri byose byasohotse biriho ikirangantego ku ruhande rumwe, ku rundi ruhande hakaba ubwoko bunyuranye bw’ibihingwa byera mu Rwanda. Ikindi ibiceri bishya byari bihuriyeho ni uko byose bifite ururimi rumwe gusa: Ikinyarwanda.

Nyuma y’amezi ane inoti y’amafaranga ijana ikozwe, yahise ihindurwa, ikorwa mu ndimi eshatu, Ku Kinyarwanda n’Igifaransa hongerwamo Icyongereza, ari nabwo bwa mbere cyari kigaragaye ku noti z’u Rwanda.

Inoti ya 5000 Frw yasohotse kuwa 01/04/2004

Guhindura indimi zikoreshwa ku noti hakongerwamo icyongereza, byatumye nyuma y’umwaka umwe n’izindi noti zisanzwe zikoreshwa mu gihugu zihinduka, zinakorwa bundi bushya, zidafite aho zihuriye n’izazibanjirije, haba mu mabara, ibirango n’ibimenyetso.

Inoti ya 500 Frw yasohotse kuwa 01/07/2004
Inoti ya 1000 Frw yasohotse kuwa 01/12/2004

Nyuma y’iminsi 30 hakozwe indi noti nshya itarahozeho mu Rwanda, inoti y’amafaranga ibihumbi bibiri (2000 FRW) isohoka kuwa 31/10/2007.

Inoti ya 2000 Frw yasohotse kuwa 31/10/2007

Muri uwo mwaka kandi, hanakozwe Igiceri cy’amafaranga ijana gihindura inoti yari isanzweho, ndetse kinaba icya mbere kigaragayeho inyito “Banki Nkuru y’u Rwanda” yasimbuye ” Banki Nasiyonali y’u Rwanda”

Uretse inoti y’amafaranga ibihumbi bibiri (2000 Frw) yakozwe mu mwaka umwe n’igiceri gishya byombi bigashyirwaho Banki Nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa 2007, izindi noti (Iya 500 Frw, 1000 Frw n’iya 5000 Frw) zasubiwemo ngo zihuze n’inyito yari yemewe.

Inoti ya 500 Frw n’iya 1000 Frw zasubiwemo kuwa 01/02/2008
Inoti ya 5000 Frw nayo yaje guhindurwa kuwa 01/02/2009

Muri 2008, inyito ‘Governor’ na ’Vice-Gouverneur’ zarahinduwe zishyirwa mu Kinyarwanda ku noti 500 Frw n’iya 1000 Frw.

Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 12/11/2014 yemeje iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya ya 2000 F, n’iya 5000 F. Nk’uko byari byaragenze ku noti zose, izi noti nazo ntizagaragaragaho Igifaransa.

Amakuru y’inyongera yakuwe mu nkuru ya IGIHE

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads