U Rwanda ruri mu myiteguro yo kwakira Inama ya 19 y’Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare yo muri Afurika (ACoC), izabera i Kigali kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 12 Ugushyingo 2025.
Nk’uko byatangajwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu itangazo zasohoye kuri uyu wa Gatanu, iyi nama izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Ejo hazaza h’amahugurwa n’amasomo ya gisirikare muri Afurika: Gukuraho icyuho cy’ikoranabuhanga.”
Ni ihuriro ngarukamwaka rigamije guhuriza hamwe abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare n’abashinzwe amahugurwa mu ngabo zo ku mugabane wa Afurika, hagamijwe guteza imbere ubumenyi, amahugurwa n’iterambere ry’umwuga w’igisirikare.
Itangazo rya RDF rivuga ko iyi nama izaba urubuga rwo gushimangira ubufatanye bwa gisirikare ku rwego rwa Afurika, kongera ubushobozi mu gutegura no gutanga amahugurwa agezweho, ndetse no gushishikariza ubuvumbuzi mu burezi bwa gisirikare bugendanye n’ikoranabuhanga.
Iyi nama izibanda ku gushaka ibisubizo by’ibibazo bikomoka ku cyuho cy’ikoranabuhanga, no kongera ubushakashatsi mu mahugurwa ya gisirikare, hagamijwe guhangana n’imbogamizi z’igihe tugezemo n’izo mu karere.
Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare yo muri Afurika, intumwa za Komisiyo y’Amahoro n’Umutekano ya Afurika Yunze Ubumwe , inzobere mu by’umutekano, abashakashatsi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu bijyanye n’umutekano w’akarere.
U Rwanda rukaba rwarahawe kwakira iyi nama nk’igisirikare cyagaragaje ubushake n’ubushobozi mu guteza imbere ubufatanye bwa gisirikare ku mugabane, ndetse n’uruhare rukomeye mu guteza imbere amasomo n’amahugurwa ajyanye n’umutekano w’igihugu.
Kwakira iyi nama bikaba bifatwa nk’ikimenyetso cyerekana ubwitange n’ubushake bwa RDF mu guteza imbere ubufatanye bw’umutekano ku mugabane no kuyobora ishoramari mu mashuri ya gisirikare muri Afurika.













