U Rwanda, Paradizo ya ba mukerarugendo (Amafoto)

Si rimwe, si kabiri uzumva u Rwanda rushyirwa ku ntonde z’ahantu heza ho gutemberera. N’ikimenyimenyi, kimwe mu byinjiriza u Rwanda agatubutse, ni ubukerarugendo.

Iyo havuzwe ubukerarugendo, benshi bumva ibirunga, ingagi, Akagera, Nyungwe n’ibindi byanya bikomeye bizwi cyane. Ibi bituma benshi mu Banyarwanda bumva ko ubukerarugendo bwagenewe abanyamahanga kuko bavuga ko gusura ibyo byanya ari ikintu gihenze.

Uretse ibi kandi, hari bamwe mu banyarwanda bajya bagira ikibazo cyo kubura ahantu heza barangira inshuti zabo zaje mu biruhuko mu Rwanda cyangwa se undi muntu wakwifuza kugira ahantu heza yatemberera.

Nyuma yo gusoma ubutumwa bwanditswe kuri konti ya X y’uwitwa Jean Claude Niyomugabo, ICK News yaguteguriye inkuru igaruka kuri tumwe mu duce wasura cyangwa se warangira undi muntu ushaka kureba ubwiza bw’u Rwanda.

Umujyi wa Kigali   

Umujyi wa Kigali nk’umurwa mukuru w’u Rwanda ni hamwe mu hari uduce twinshi umuntu yatembereramo akagubwa neza, akamenya byinshi ku mateka n’umuco by’u Rwanda, akaruhuka n’ibindi.

Kigali Convention Center

Iyi nyubako yubatswe mu buryo bugezweho, irangaza benshi kuko ari ahantu habereye ifoto. Iyi nyubako izwiho kwakira inama zikomeye kandi ziyubashye n’ibindi birori bikomeye. Imiterere yayo n’uburyo yubatswe mu buryo bugezweho bituma ifatwa nka kimwe mu bimenyetso biranga Umujyi wa Kigali ku ruhando mpuzamahanga.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Uru rwibutso ruruhukiyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 250,000 bazize Jonoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Gusura uru rwibutso ni kimwe mu byafasha ushaka kumenya amateka y’u Rwanda kuko nyuma yo kuhasura uhita ubona koko ko u Rwanda rwavuye ku busa.

Agace ka Nyamirambo

Kenshi uzumva abavuga mu marangi, biryogo, aha nta handi ni I Nyamiramo, iwabo w’ahahora urujya n’uruza n’ibirori. Uretse kuba hari sitade yitiriwe Pele, aka gace karangwa n’amaduka cyangwa amasoko ahora ashyushye, n’indyo yihariye mu mico inyuranye.

Pariki ya Nyandungu

Aha ni ahantu hatuje mu mujyi wa Kigali, hari inzira zo kugendamo n’amaguru cyangwa ugahitamo gutwara igare, kureba inyoni, no guhuza n’ibidukikije hagamijwe guteza imbere kubungabunga ibidukikije. Benshi mu batembereye muri iki cyanya bahamya ko umuntu ugezeyo ataha yaruhutse neza mu mutwe ku buryo kuhatemberera mu mpera z’icyumweru ari ikintu cyiza kuri buri wese.

Inema Arts Centre

Iki ni igicumbi cy’ubuhanzi bugezweho bwa Afurika, kikaba kigaragaza imurikabikorwa, amahugurwa, n’ibitaramo bishimira ubuhanzi kandi byerekana impano z’abahanzi b’imbere mu gihugu.

Amajyaruguru

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga

Icyo iyi pariki irata ni ingagi zo mu misozi miremire, ikaba itanga ibihe bitazibagirana ku muntu uhasuye, inyamaswa z’amoko atandukanye, n’ubwiza bw’imisozi y’ibirunga ni bimwe mu bishimisha amaso y’abasura iyi pariki.

Akarere ka Musanze

Nk’umuryango winjira muri Pariki y’Ibirunga, Musanze itatse imisozi y’ibirunga, amasoko arangwa no gushyuha, ubuvumo bwa Musanze aho abashyitsi bashobora kwishimira n’utundi duce tunyuranye.  

Wilderness Bisate

Ahazwi nka Bisate Lodge, ni ahantu ho kuruhukira hagezweho, ahari hoteli iteye amabengeza kuko yubatse mu buryo budasanzwe, bukomatanyije ibyiza by’umuco Nyarwanda n’imiterere igezweho mu bwiza karemano butangaje.

Foyer de Charité Remera-Ruhondo

Iki ni ikigo gitanga amahoro, kiri ku nkengero z’Ikiyaga cya Ruhondo, ahantu buri wese yakwifuza kujya kuruhukira mu gihe ashaka ituze n’ubwiza bw’ibidukikije.

Uburengerazuba

Cleo Lake Kivu

Kimwe n’izindi hoteli zinyuranye ziri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu Cleo Lake Kivu ni hoteli y’uburanga, aho abantu bishimira amahumbezi y’ikiyaga, izuba rirenga, n’ibikorwa byo mu mazi.

Rubavu

Umujyi uri ku nkengero z’ikiyaga wa Rubavu urangwa n’ubwiza bw’imisozi n’ikiyaga cya Kivu, umuco wihariye, ndetse n’ibikorwa byo hanze birimo kwidagadura. Uyu mujyi unatanga inzira yo kwerekeza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Château Le Marara

Iyi nyubako yubatswe mu buryo buzwi cyane i Burayi, iherereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu aho abantu bashobora kujya kuruhukira ari nako bihera ijisho ubwiza butatse u Rwanda.

The Palm Beach Resort

Iherereye i Gisenyi, iyi hoteri ituje ifite imikindo, umusenyi n’ibikorwa byo mu mazi.

Amajyepfo n’Iburasirazuba

Pariki y’Akagera

Iherereye mu burasirazuba bw’u Rwanda, iyi parike ibamo inyamaswa eshanu z’inkazi (Big Five) n’izindi nyamaswa nyinshi. Irangwa n’imirambi n’ibyatsi bitari inzitane ‘savannah grassland’ n’ibishanga. Ibi bituma ikurura ba mukerarugendo, abakunda kureba inyoni n’ibindi.

Inzu Ndangamurage y’Umwami

Iherereye i Nyanza, iyi nzu ndangamurage ituma abashyitsi bamenya byinshi ku mateka y’u Rwanda mu gihe cy’ubwami bw’u Rwanda.

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe

Izwi ku bwo kuba ifite ibinyabuzima bitandukanye, ikiraro cyo mu kirere n’ubwoko bunyuranye bw’ibiti n’inyamaswa. Abakunda kubungabunga ibidukikije bakwishimira gutemberera muri Nyungwe. Byongeye kandi nay o yamaze gushyirwa mu duce turi ku murage w’isi.

Ibindi byiza byishishe mu Rwagasabo

Stade Amahoro yavuguruwe

Iyi sitade yemewe na FIFA na CAF, ubu ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45, ndetse yakira imikino mpuzamahanga ya ruhago. Vuba aha iherutse no gushyirwamo ikoranabuhanga rya VAR.

Norrsken Kigali House

Iki kigo kinini ku mugabane w’Afurika gishigikira ubucuruzi bushya, iki gikorwa kigizwe n’inzu ifite igishushanyo cyihariye cyita ku bidukikije. Ishobora kwakira ba rwiyemezamirimo bagera ku 1,000. Iki kigo ni icyitegererezo mu kubungabunga ibidukikije, kigabanya ikoreshwa ry’ingufu ku kigero cya 40% no kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere (embodied carbon) ku kigero cya 32% ugereranije n’inyubako zisanzwe z’ubucuruzi.

Isumo rya Ndambarare

Iki gishanga gihishe hagati y’ibimera byinshi bitoshye ni ubuhungiro bw’abakunda gutembera mu misozi no kwishimira ibidukikije.

Umuhanda wa Siporo wa 2.4km i Kigali

Uyu muhanda urimo tapi ifasha abantu bari muri siporo, uzengurutse ikibuga cya golf cy’imyobo 18. Ugamije guteza imbere siporo no kwidagadura.

Ibi ni bike muri byinshi ushobora gusura mbere y’uko 2025 irangira kuko u Rwanda ‘igihugu cy’imisozi igihumbi’ rutatswe n’ibyiza byinshi birangaza ba mukerarugendo.

Amafoto menshi ari muri iyo nkuru iri munsi:

Amafoto: Jean Claude Niyomugabo

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads