Kuri uyu wa Kabiri, tariki 13 Kanama 2024, u Rwanda na Eswatini byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’umutekano, kwita ku bagororwa no gukurirwaho VISA ku bafite uruhushya rw’inzira rw’akazi.
Aya masezerano yasinywe ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiraga Umwami Mswati III wa Eswatini muri Village Urugwiro.

Amasezerano ya mbere yasinywe ni ay’ubwirinzi n’umutekano yasinywe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanye n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, Madamu Clemantine Mukeka, na mugenzi we wa Eswatini Senateri Pholile Shakantu akaba na Minisitiri w’Ububanye n’Amahanga n’Ubutwererane.
Amasezerano ya kabiri ni ubufatanye mu bya gipolisi. Amasezerano ya gatatu ni ay’ubufatanye mu bijyanye no kugorora abagororwa, mu gihe aya kane yasinywe ari ugukuriwaho VISA kubafite uruhushya rwinzira rw’abadipolomate n’urw’akazi (Diplomatic passport/ passeport de service).
Aya masezerano yasinywe n’Igikomangomakazi akaba na Minisitiri w’Ibikorwa by’imbere mu gihugu muri Eswatini na Clemantine Mukeka.

Mu ijambo ry’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yashimiye Umwami wa Eswatini ndetse amwizeza gukomeza ubufatanye no gusura Eswatini bidatinze.
Ati “Ndagushimira kuba warifatanyije natwe Abanyarwanda mu muhango w’irahira ry’Umukuru w’Igihugu. Urebeye kuri uru ruzinduko biragaragara ko u Rwanda na Eswatini ari nshuti nziza kandi twifuza ko biguma gutyo.”
Perezida Kagame akomeza agira ati “Mu myaka ishize abayobozi b’ibihugu byombi bagiye basurana bagasangira ubunararibonye. Ni kuri iyo mpamvu hashyizweho ‘Rwanda cooperation initiative’ mu bijyanye n’ubwirinzi, umutekano, ikoranabuhanga, uburezi ubuhinzi, ubworozi, ubukerarugendo n’ubucuruzi.”
Umwami Mswati III si ubwa mbere yari ageze mu Rwanda kuko yahaherukaga mu nama ihuza abakuru b’ibihugu biri mu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM). Ni inama yabaye muri 2022.













