Raporo ya 2024 y’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya Ruswa izwi ku izina rya Corruption Perceptions Index (CPI), yasohotse 11 Gashyantare 2025 yashyize u Rwanda ku mwanya wa 43 mu bihugu 180 byakorewemo ubushakashatsi ndetse no ku mwanya wa 3 ku rwego rwa Afrika mu bihugu birangwamo ruswa nkeya.

Nubwo bimeze gutya ariko, hari bamwe mu baturage bagaragaza ko bidahagije cyane ko hari ibice byinshi bikigaragaramo ruswa.
Bamwe mu baganiriye na ICK News bavuga ko kuba u Rwanda rwazamutse kuri uyu mwanya ugereranije n’imyaka yashije ari ishusho nziza y’Igihugu.
Icyakora aba baturage bagaragaza impungenge z’uko hari igihe ibigaragara muri raporo bishobora kuba bihabanye n’ibigaragara mu bikorwa ndetse na serivisi zihabwa abaturage mu mirimo yabo ya buri munsi.
Karinganire Samuel utuye mu karere ka Muhanga mu murenge wa Shyogwe avuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gucunga neza serivisi zihabwa umuturage ko bazihabwa mu buryo bukwiye ntibigume muri raporo gusa kuko ntawakwitangira raporo mbi.
Ati: “Ni byiza kuba tubona ko u Rwanda rwazamutse ni byiza cyane, gusa nubwo hari ibyo tubona bigenda neza ariko hongerwe imbaraga mu gusuzuma serivisi zihabwa abaturage, inzego zishinzwe kurwanya ruswa zibe zihari kuko hari abaturage batabona serivisi ku gihe cyangwa izo bakeneye ntabe arizo bahabwa bitewe no kunanizwa kugira ngo bagire icyo batanga babone kuzihabwa cyangwa abahabwa ibitabakwiye kubera bafitanye amasano n’abazitanga.”
Mukakamana Speciose utuye mu Murenge wa Nyarubaka wo mu Karere ka Kamonyi nawe avuga ko hakiri byinshi byo gukosora.
Ati: “Ntawabura kwishimira ko u Rwanda rwazamutse ariko haracyari byinshi byo gukosora mu nzego z’ibanze, kuko rwose hari ahantu bitagenda neza nko muri gahunda ya Girinka, gahunda z’ubufasha leta iha abaturage zigaca mu nzego z’ibanze ndetse n’ibindi umuturage akenera usanga hakirimo ibibazo byinshi kandi biterwa n’abashinzwe izo gahunda, rero njye nkeka ko wenda mu mpapuro biba bimeze neza ariko mu bikorwa hari ibitagenda.”

Mukama Abbas Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa avuga ko ibyo abaturage bavuga aribyo ariko ko atari hose.
Ati: “Ibyo umuturage avuga nibyo rwose ariko si hose, hari impuzandengo ntoya kandi tugomba guhashya kuko akarengane kaba impamvu ya ruswa ku mpamvu zitandukanye kuko iyo hari ibyo umuturage yemererwa n’amategeko wowe nk’umuyobozi ukamudindiza ukanamusiragiza ukamwima serivisi agomba guhabwa kugira ngo yibwirize, iyo iba ari ruswa.”
Mukama akomeza avuga ko gusiragiza umuturage ugamije kumwaka ruswa bishobora gutuma yanga igihugu. Ati “Ubu rero, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, turi kumwe muri gahunda yo gusura abaturage tukumva ibibazo byabo kugira ngo tubikemure.”
Uyu muyobozi kandi agira inama abayobozi badindiza bakanasiragiza abaturage ko bakwiye kurya bari menge kandi bagakora ibyo bashinzwe neza kuko kuri ubu imyumvire y’abaturage iri hejuru ndetse n’urwego rwo gutinyuka rukaba rwarazamutse ku buryo ibyo batishimiye babasha kubigaragaza kandi bikagira ingaruka mbi ku babikoze.

Mu myaka 4 ishize, u Rwanda rwagiye rugaragaza imbaraga mu gukumira no kurwanya ruswa.
Ni umusaruro ushingiye ku bipimo byagiye bigaragara aho mu mwaka wa 2020 u Rwanda rwasoje ku mwanya wa 49 ku Isi, n’amanota 53%, rukaba rwari ku mwanya wa 4 muri Afurika, muri 2021 rwasoje ku mwanya wa 48 ku Isi n’amanota 54%, rukomeza kuba urwa 4 muri Afurika, muri 2022 u Rwanda rwaje ku mwanya wa 56 ku Isi, n’amanota 53%, ruza ku mwanya wa 3 muri Afurika naho muri 2023 u Rwanda rwageze ku mwanya wa 49 ku Isi, n’amanota 53%, rukomeza kuba ku mwanya wa 4 muri Afurika. Muri uyu mwaka rukaba rwazamutse ku mwanya wa 3 n’amanota 57% n’umwanya wa 43 ku Isi.