OIP-1.jpg

U Bufaransa bukomeje gutanga ubutabera ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, mu mpera z’iki cyumweru hapfundikiwe urubanza rw’Umunyarwanda Dr. Eugene Rwamucyo washinjwe ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse n’ibyibasiye inyoko muntu.

Ibi byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu, ndetse n’ubufatanyacyaha muri ibi byaha yabihamijwe n’urukiko maze rumukatira imyaka 27 y’igifungo mu rubanza rwaciwe mu kwezi gushize kwa cumi.

Mu gihe cya Jenoside, Rwamucyo yari umuyobozi w’ikigo cya Kaminuza cy’ubuvuzi rusange (Centre universitaire de Santé publique CUSP) muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare

Aha ni ho bivugwa ko yakoreye ibyaha, afatanyije n’abari abayobozi ba guverinoma y’abatabazi yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside. Muri bo harimo uwari Minisitiri w’intebe Jean Kambanda, uwari Minisitiri w’umuryango Pauline Nyiramasuhuko ndetse n’uwari Perezida wa Repubulika Theodore Sindikubwabo.

Icyaha cyagarutsweho n’abatangabuhamya cyane, ni uko ngo Rwamucyo yahagarikiye abajugunyaga imibiri y’abatutsi mu byobo rusange, mu mujyi wa Butare, mu Nyakibanda, i Nyumba, i Ndora, i Ngoma n’ahandi. Icyakora, mu mibiri y’abatutsi bishwe ngo hajugunywagamo n’abagihumeka.

Dr Eugene Rwamucyo yafashwe bwa mbere mu mwaka wa 2010  nyuma y’uko u Rwanda rutanze impapuro zo kumuta muri yombi mu 2006 rugasaba ko yakoherezwa mu Rwanda.

Yaraburanye ariko urukiko rutegeka ko arekurwa runanga ko yoherezwa mu Rwanda ariko akomeza gukorwaho iperereza kugeza 2018 ubwo hemejwe ko agomba kuburanishwa.

Yarabijuririye birakomeza kugeza muri Mutarama 2023 ubwo urukiko rusesa imanza (cour de cassation) rwemeje ko agomba kujya kuburana muri Cour d’assises (Urukiko rwa rubanda).

Umunyamakuru Gerard Manzi umukozi wa Pax Press ushinzwe umushinga witwa ubutabera no kubungabunga amateka, ukaba ushinzwe gukurikirana imanza za Jenoside zibera hanze y’u Rwanda yabwiye ICK News ko urubanza rwa Dr Eugene Rwamucyo ari urubanza rwa 7 rubereye i Paris, ahamaze kuburanishwa abantu 8.

Yagize ati “Mbere y’uru rubanza rwa Eugene hari izindi manza zaciriwe abagize uruhare muri Jenoside.”

Muri izo manza, Manzi yavuzemo urubanza rwa Captain Pascal Simbikangwa muri 2014 wakatiwe imyaka 25. Simbikangwa yavukiye muri komine ya Rambura mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu 1959.

Hakurikiyeho uwitwa Tito Barahira na Ngenzi Octavien aba bombi bari ba burugumesitire ba Kabarondo muri Perefegitura ya Kibungo, rukaba rwaraciwe mu 2016. Ngenzi Octavien yavutse mu 1954.

Urubanza rwa gatatu ni urwa Claude Muhayimana wavukiye ku Kibuye mu mwaka 1961, rukaba rwarabaye hagati ya 22 Ugushyingo n’Ukuboza muri 2021.

Hakurikiyeho urubanza rw’uwitwa Laurent Bucyibaruta wahoze ari perefe wa Gikongoro. Umwaka ushize aherutse gupfa tariki 6 ukuboza 2023, yari yarakatiwe imyaka 25.

Philipe Hategekimana Biguma wavukiye i Nyanza mu mwaka 1956, na we yaburaniye mu rukiko rwa Rubanda, akatirwa igifungo cya burundu.

Dr Sosthene Munyemana wavukiye I Butare, uyu akaba kandi cyane inshuti ya Jean Kambanda uwari minisitiri w’intebe, akaba yarakatiwe imyaka 24 muri 2023.

Uwanyuma uheruka ni Dr Eugene Rwamucyo w’imyaka 65 y’amavuko akaba yarakatiwe imyaka 27.

Gerard Manzi atangaza ko ababuranishijwe n’urukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa, bose bahamwe n’ibyaha ndetse barakatirwa baranafungwa.

Ese ibihugu by’i Burayi bihagaze gute mu gucira imanza abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi?

Manzi akomeza avuga ko imanza zicibwa mu ibihugu by’uburayi zikiri nkeya ugereranyije n’abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi abivuga agendeye kubyo ubutabera bw’u Rwanda muri rusange rugaragaza ko rumaze gutanga impapuro 1140 zo gufata abantu bakekwaho Jenoside, ariko muri abo magana ane batuye iburayi.

Ati “Navuga yuko imanza zikiri nkeya ugereranyije n’abantu bashakishwa bahari bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside, urumva ko niba abantu 400 baba hanze hamaze kuburanishwa abantu batageze kuri 30 hakiri urugendo rurerure.”

Asoza avuga ko muri iyi minsi hari ubushake mu bihugu bitandukanye cyane u Bufaransa n’u Bubirigi mu kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubwo ari bukeya. Aha, avuga ko nk’u Bufaransa bwiyemeje kujya buca imanza ebyiri mu mwaka.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads